Aya masezerano yasinywe kuwa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023, aho impande zombi zasinyanye amasezerano muri gahunda yiswe ‘Emergency Preparedness and Response Initiative’ yatangijwe na OMS muri Afurika mu kongerera ubushobozi ibihugu mu bijyanye no kwita ku buzima.
Ku ruhande rw’u Rwanda, nubwo uyu mushinga ukubiyemo byinshi biteganyijwe ko uzatwara arenga miliyari 3.2 Frw.
Ku ikubitiro, OMS-Rwanda yashyikirije Minisiteri y’Ubuzima imodoka umunani zigiye kwifashishwa mu bice bitandukanye mu kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubuzima mu Rwanda.
Izi modoka zifite agaciro kangana na miliyoni 300 Frw zahise zishyikirizwa ibitaro bigomba kuzazikoresha birimo ibitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, Ibitaro bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi ndetse na bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée yavuze ko ubufatanye na OMS ari intambwe ikomeye mu gufasha ibitaro kugira ubushobozi buhagije bwo guhangana n’indwara z’ibyorezo bitandukanye.
Ati “Ni amasezerano ashingiye ku bufatanye busanzwe buhari, agamije kubaka ubushobozi bw’igihugu no kubuteza imbere dushingiye aho tugeze mu guhangana n’ibyorezo, uhereye ku kubibonera ku gihe, kubivura no kubyirinda mu gihe cya ngombwa.”
Yasobanuye ko muri aya masezerano harimo ingingo zinyuranye zirimo izirebana no kubaka ubushobozi bw’abakozi mu nzego zose uhereye ku mavuriro y’ibanze kugera ku rwego rw’igihugu.
Yavuze ko imodoka zatanzwe ku ikubitiro zahise zoherezwa mu bitaro byiganjemo ibiri ku mipaka kubera ko ari byo bifite inshingano z’ibanze mu guhangana n’ibyorezo.
Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Dr. Brian Chirombo, yavuze ko amasezerano yashyizweho umukono ku mpande zombi akubiye mu mushinga watangijwe na OMS muri Afurika haba mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyangwa ibyateye imbere.
Ati “Usanga inzego z’ubuzima zitari ziteguye guhangana n’ibyorezo bishya. Twatangije uyu mushinga muri Afurika kugira ngo ibihugu bifashwe kuba byiteguye guhangana no gukumira ibyorezo.”
Yavuze ko uyu mushinga ushingiye ku kubakira ubushobozi abakozi mu nzego zinyuranye ariko imbere mu gihugu nk’amwe mu masomo yasizwe n’icyorezo cya Covid-19.
Yagaragaje ko amasezerano yasinywe na Minisiteri y’Ubuzima ariko areba inzego zitandukanye zirimo abashinzwe ibidukikije, ubuhinzi, Polisi y’Igihugu, Ingabo n’abandi bagira uruhare mu gihe cy’icyorezo runaka.
Uyu mushinga kandi ukubiyemo ingingo eshatu z’ingenzi zishingiye ku kubaka ubushobozi mu guhangana n’ibyorezo ndetse no gutuma Afurika yishakamo ibisubizo mu guhangana n’ibyorezo.
Binyuze muri ubu bufatanye, mu Rwanda hahuguwe 74 bakurikiranira bya hafi ibyorezo bakora mu bigo binyuranye biri mu nzego zitandukanye nk’ibidukikije, ubuhinzi, Polisi y’Igihugu, kwita ku biza no mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu.
Ubusanzwe OMS isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, aho iyifasha mu kubaka ubushobozi no kubona serivisi z’ibanze ziba zikenewe mu gihe cy’ibyorezo, uburyo bwo guhangana nabyo ndetse n’ingamba zo kubyigobotora.








Ibitekerezo 0