Abana babarirwa muri miliyoni 41 bafite munsi y’imyaka itanu y’amavuko bugarijwe n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije.
Mu mwaka wa 1990, abana bagera kuri miliyoni 10 bari bafite icyo kibazo .
Inkuru dukesha VOA ivuga ko raporo ya OMS yatangajwe tariki ya 15 Gashyantare 2016 igaragaza ko ubwiyongere bw’imibare y’abana bafite umubyibuho ukabije ari ikibazo giteye inkeke cyane.
Ukurikije ingero batanze, bimwe mu bitera uyu mubyibuho ukabije ni ukurya ibiribwa cyane ibikungahaye ku ntungamubiri, kudakora imyitozo ngororamubiri hamwe no kuba inganda zicuruza ibiribwa bifite ibinure byinshi.
OMS ivuga ko abo iki kibazo kireba bakwiye gufata ingamba zo kurwanya ibiro bikabije.
Izo ngamba zirimo izerekeye imisoro ku binyobwa birimo isukari, no kurushaho gukangurira abantu kurya ibiribwa bifitiye umubiri wabo akamaro, hamwe no gukora imyitozo ngorora mubiri.



















TANGA IGITEKEREZO