Ibi byatangajwe ku wa 30 Mutarama 2026, OMS igaragaza ko nta bwandu bushya buragaragara ndetse ko kwanduzanya iyi virusi bigoye.
Nepah ni ivurusi iherutse kugaragara mu Buhinde, yagaragaye ku baforomo babiri batangiye kugaragaza ibimenyetso mu mpera za Ukuboza 2025, biza kwemezwa ko ari virusi ya Nepah mu ntangiriro za Mutarama 2026.
Nepah ni virusi iva ku ducurama, yandurira mu matembabuzi nk’amacandwe, inkari n’ibindi.
Umuntu ashobora kuyandurira mu mafunguro yagiyeho ayo matembabuzi y’utwo ducurama nk’imbuto cyangwa akayikura mu matungo yo mu rugo afite iyo virusi cyane cyane ingurube.
Umuntu ayanduza undi binyuze mu maraso, amacandwe inkari n’ibindi, ariko ntabwo yandurira mu mwuka, mu gusuhuzanya cyangwa kuba mu cyumba kimwe n’uyirwaye.
OMS igaragaza ko amahirwe y’ikwirakwizwa ry’iyi virusi ari make cyane.
Iti “OMS ibona ko amahirwe yo gukwirakwira kw’iyi virusi ivuye kuri aba babiri ari macye cyane. Nta bimenyetso byerekana ubwiyongere bw’ikwirakwira bw’iyi ndwara hagati y’abantu byari byagaragara.”
OMS igaragaza ko abantu bagera ku 196 bafite aho bahuriye n’aba baforomo babiri bose bapimwe ndetse nta n’umwe wagaragaje ibimenyetso by’iyi virusi.
Iyi virusi yatangiye kugaragara mu Buhinde mu 2001, aho icyo gihe abantu 45 muri 66 bayirwaye bapfuye.
Kugeza uyu munsi uyu munsi nta muti cyangwa urikingo iyi virusi ifite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!