Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara imaze kugira abarenga 25 000 bagaragayeho COVID-19, barimo abarenga 1,200 imaze guhitana. Guverinoma n’abafatanyabikorwa barimo OMS bashyize imbaraga zose mu kurandura icyo cyorezo.
Umuyobozi wa OMS mu Karere ka Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Dr Matshidiso Moeti, yahamagariye ibihugu byose gukora ku buryo ibikorwa by’ibanze byo kurwanya Malaria bikomeza.
Ati “Ubusesenguzi buheruka bwerekanye ko iyo gutanga inzitiramubu zikoranye umuti bihagaze, no kuyivura bikagabanuka, impfu za Malaria ziyongera. Muri Afurika yo mu nsi y’Ubutayu bwa Sahara impfu zishobora kwikuba kabiri ugereranyije no mu 2018 [….] uyu uzaba ariwo mubare munini kuva mu 2000.”
Yakomoje ku mibare y’abishwe na Ebola muri Afurika yerekana ko abantu benshi bicwa n’izindi ndwara zirimo Malaria, kurusha na Ebola kubera kubura ubuvuzi.
Mu 2018, hari abantu miliyoni 213 barwaye Malaria muri bo 360,000 bazize urupfu rufitanye isano nayo, barenga 90% ku Isi.
OMS yavuze ko ingufu zo gucogoza Coronavirus nizirenga ¾ by’izo kurwanya Malaria, impfu zizikuba kabiri zikagera ku 769 000.
Kwiyongera kw’ibyo byago bifitanye isano n’imbaraga zagabanutse mu gutanga inzitiramibu kubera imbaraga zose zashyizwe ku guhashya icyorezo cya COVID-19.
OMS yavuze ko ibihugu birimo Bénin, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sierra Leone na Chad byashyizeho gahunda zabyo zo kurwanya Malaria muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse bikwiye kubera ibindi icyitegererezo.



















TANGA IGITEKEREZO