OMS igaragaza ko mu bantu barenga miliyari imwe ku Isi bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, ababasha kwigondera imiti iwugabanya irimo Wegovy ari bake cyane ugereranyije n’abafite iki kibazo.
Imibare ya OMS igaragaza ko byibura abantu barenga miliyari ebyiri bazaba bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije mu 2030 igihe nta ngamba zifashwe zo kurwanya iki kibazo.
Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima rivuga ko bimwe mu bituma abantu benshi batabasha kwigondera iyi miti harimo ko ihenze cyane, ingano y’iyi miti ikiri mikeya ndetse n’uburyo igezwa ku isoko bikigoye.
OMS ivuga ko kuba iyi miti ihenze, ingano y’iyi miti ikorwa ari mikeya cyane ugereranyije n’ikenewe ku isoko, ndetse n’uburyo iyi miti igezwa ku bayikineye na byo biri mu mbogamizi zikomeye.
Uyu muryango washishikarije ibihugu kugura iyi miti kugira ngo bayihe abantu bafite iki kibazo cy’umubyibuho ukabije gikomeje kwiyongera ubutitsa.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, agaragaza ko umubyibuho ukabije ari indwara y’igihe kirekire ariko ishobora kuvurwa igakira mu gihe umuntu yitaweho neza by’igihe kirekire.
Ati “Nubwo imiti yonyine idashobora gukiza iki kibazo cyugarije Isi cy’umubyibuho ukabije gusa ariko iyi miti yo mu bwoko bwa GLP-1 ishobora gufasha abantu benshi kugira ngo iki kibazo cyugarije Isi.”
OMS ivuga ko kuva iyi miti yo kugabanya indwara y’umubyibuho ukabije yahinduye imyumvire y’abantu uburyo babonamo iyi ndwara. Kubera ko aho kugira ngo batekereze ko iyi ndwara ari amahitamo y’ubuzima ahubwo basigaye bayifata nk’ikibazo gikomeye, gishobora kuvurwa hifashishijwe imiti.
Igaragaza ko umuntu ufite iki kibazo aba akwiriye gufata iyi miti mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa arengaho ndetse anakurikiza inama zo kwa muganga zirimo kurya indyo yuzuye no gukora imyitozo ngororamubiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!