00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pakistan: Abana barenga 300 banduye Virusi itera Sida kubera guterwa inshinge zakoreshejwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 April 2026 saa 07:07
Yasuwe :

Hagati ya Ugushyingo 2024 na Ukwakira 2025, havutse ikibazo gikomeye mu Mujyi wa Taunsa ubarizwa mu Ntara ya Punjab mu Burasirazuba bwa Pakistan, ubwo abana 331 basangwaga bafite Virusi itera SIDA. Ubwo abaganga bapimaga ba nyina bagera kuri 97, basanze bane muri bo gusa ari bo bafite iyi virusi.

Ibi byagaragaje ko kwandura bitaturutse ku babyeyi banduza abana babo, ahubwo byatewe n’ikoreshwa ry’inshinge zanduye inshuro zirenze imwe mu gihe cyo gutanga ubuvuzi.

Kugira ngo ibi bimenyekanye, abanyamakuru bafashe amashusho mu ibanga imbere mu bitaro bya Leta, THQ Taunsa, biherereye muri ako gace mu mpera za 2025.

Bafashe abakozi bo kwa muganga bongera gukoresha inshinge [syringes] ku macupa y’imiti ihabwa abantu batandukanye inshuro 10 zitandukanye. Muri zo, inshuro enye, umuti wabaga ugiye guhabwa undi mwana mushya.

Ayo mashusho yafashwe mu ibanga, yagaragaje abakozi b’ibitaro batera inshinge abarwayi inshuro 66 bakoresheje intoki zabo gusa batambaye ‘gants’ zo kwa muganga.

Hari n’aho umuforomokazi yagaragaye arimo gushakisha ikintu mu kimoteri kijugunywamo imyanda yo kwa muganga akoresheje intoki ze.

Iyi mikorere yuje umwanda yari yaragarutsweho na mbere muri raporo y’ubugenzuzi yahuriweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, n’iryita ku Buzima, OMS, yo muri Mata 2025, yavugaga ko abaforomo barangwaga n’ibikorwa by’umwanda ndetse bakongera gukoresha imwe mu miti mu buryo budakwiye.

Abaganga basobanura ko biterwa n’ibura ry’ibikoresho byo kwa muganga, bigahatira abakozi b’ibitaro gukoresha inshuro nyinshi, igikoresho cyagenewe gukoreshwa inshuro imwe.

Hari kandi n’umuco wakwirakwiye muri iki gihugu, aho abarwayi basaba guterwa inshinge aho guhabwa imiti inyobwa.

Iri sanganya ryashegeshe imiryango, nk’uw’umukobwa w’imyaka 10 witwa Asma ubu ufite iyi virusi, ukomeje guhura n’akato mu muryango mugari, mu gihe musaza we w’imyaka umunani yitabye Imana.

Iyi mikorere idahwitse yo mu bitaro yatahuwe n’itsinda ry’abakora inkuru zicukumbuye, BBC Eye, ryamaze amasaha 32 rifata amashusho mu ibanga, imbere muri ibi bitaro.

Ubwo abanyamakuru berekaga umuyobozi mushya w’ibitaro, Dr Qasim Buzdar, aya mashusho yafashwe mu ibanga yanze kwemera ko ari impamo, avuga ko ari amahimbano cyangwa se akaba yarafashwe kera mbere y’uko ahabwa inshingano zo kuyobora ibi bitaro.

We yemeza ko ibitaro bifite umutekano usesuye, abwira ababyeyi bo muri ako gace ko bakwiye gukomeza kubigirira icyizere bakazana abana babo kubyivurizamo.

Muri Pakistan abana bandujwe Virusi itera Sida kubera gukoresha inshinge zakoreshejwe
Imikorere idahwitse y'abaganga bo muri Pakistan ikomeje guteza ibibazo abaturage
Inshinge zakoreshejwe zateje ibibazo bikomeye abazitewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages