00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye ubufatanye bwa Afurika mu kurandura burundu imbasa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 10 December 2022 saa 03:59
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Isi yose idashobora kugira umutekano mu bijyanye n’ubuzima mu gihe serivisi z’ubuvuzi z’ibanze zirimo n’izo gukingira zitagera ku bantu bose cyane cyane izijyanye no kurandura burundu indwara y’imbasa.

Ni ubutumwa Perezida Kagame yatanze ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yiga ku ikingira no guhashya imbasa muri Afurika kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza mu 2022.

Iyi nama yabereye i Dakar muri Senegal yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Igamije gukangurira abakuru b’ibihugu bya Afurika, sosiyete sivile, inzobere n’imiryango mpuzamahanga kurushaho gutahiriza umugozi umwe mu bikorwa byo gukingira abana no guhangana n’icyorezo cy’imbasa.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yagaragaje ko mbere y’icyorezo cya COVID-19 ibikorwa byo gukingira abana no kurwanya imbasa byari bitangiye gufata intera ishimishije muri Afurika.

Ati "Mu myaka ibiri ishize, byatangajwe ko Afurika itakirangwamo imbasa yo mu bwoko bwa ‘wild polio’, nubwo hatewe iyi ntambwe ishimishije, icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora gahunda z’ikingira, bituma indwara zibasira abana ziyongera".

Yakomeje avuga ko abantu bashyize imbaraga mu gutahiriza umugozi umwe no kubahiriza amasezerano ya Addis Ababa ku ikingira babasha kurandura n’ubundi bwoko bwose bw’imbasa bugaragara kuri uyu mugabane.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hamaze kuboneka miliyari 2,6$ zizakoreshwa muri gahunda igamije kurandura imbasa, hakiri icyuho kuko hakenewe izindi miliyari 2,2$.

Yagaragaje ko kimwe mu bizafasha Afurika muri uru rugendo harimo no gutangira gukorera inkingo ku mugabane.

Ati "Kuba ubushobozi bwo gutangira gukorera inkingo muri Afurika ni ingenzi cyane mu kwizera umutekano mu rwego rw’ubuzima kuri uyu mugabane".

Yashimye abafatanyabikorwa bose bari muri gahunda yo gutangora gukorera inkingo mu Rwanda, Senegal na Afurika y’Epfo.

Ati "Twamaze gushyira n’ikigo cya Afurika gishinzwe imiti kugira ngo kijye kigenzura ubuziranenge bw’ibikoresho byo kwa muganga bikorewe muri Afurika kugira ngo bibe bitekanye kandi bitanga umusaruro".

Perezida Kagame yibukije abari muri iyi nama ko ubuzima ari uburenganzira bw’ibanze ku kiremwa muntu cyose, kandi ko ntawatekana mu gihe bagenzi be batameze neza.

Ati "Ubuzima ni uburenganzira, kugeza igihe buri wese muri Afurika atazabasha kubona serivisi z’ubuvuzi z’ibanze zirimo n’izo gukingira nta n’umwe uzagira umutekano".

Yavuze ko buri ruhande ruzi icyo rukwiriye gukora kandi rubifitiye ubushobozi ikibura ari uguhaguruka abantu bagatangira gukorera hamwe mu rwego rwo kurandura imbasa.

Mu Rwanda kuva mu 1993 nta mbasa ikiharangwa nubwo buri wese ahora ashishikarizwa gutanga umusanzu we mu kuyirinda by’umwihariko mu gukingiza abakiri bato. Mu myaka 30 ishize, abantu babiri gusa nibo bagaragaye barwaye imbasa.

Ingamba zirimo gukingira abana ku buntu n’ubukangurambaga butandukanye ni bimwe mu byatumye iyo ndwara icika mu Rwanda.

Ku Mugabane wa Afurika iboneka gake muri Nigeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biturutse ku bibazo by’umutekano muke bituma abashinzwe kuyirwanya batabigeraho.

Indwara y’imbasa ni indwara yica ndetse ikanabatera ubumuga buhoraho. Gahunda yo kuyirwanya yatangiye ku Isi mu 1985 ndetse Rotary yashoye miliyari $2.1 muri urwo rugamba.

Abari bayirwaye bavuye ku bihumbi 350 bo mu bihugu 125 ku Isi hose mu 1988, ubu indwara y’imbasa yagabanutseho 99.9 %, ubu yiganje mu bihugu bihoramo intambara nka Afghanistan na Pakistan.

Perezida Kagame yasabye ubufatanye bwa Afurika mu kurandura burundu imbasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages