Muri iyi nama hakiriwe abanyamuryango bashya ndetse abayitabiriye baganira ku cyerekezo, inshingano n’imikorere y’uru rwego.
Mu 2012, nibwo Inteko ya OMS yashyizeho urwego rushinzwe gukurikirana ikibazo cy’ibikoresho byo mu buvuzi bitujuje ubuziranenge mu buryo buciye mu mucyo kandi budaheza, hagamijwe kubungabunga ubuvuzi rusange n’uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge.
Ibihugu binyamuryango muri uru rwego bifite akanama gafite umuyobozi wungirijwe n’abandi 11 bahagarariye uturere dutandatu OMS ikoreramo.
Ubuyobozi bw’uru rwego buhererakanwa mu turere.
Intego y’uru rwego ni ukurinda no guteza imbere ubuvuzi bihendutse, bwizewe binyuze mu bikoresho byujuje ubuziranenge, ibihugu bifatanyije.
Emile Bienvenu yungirijwe n’abandi bayobozi barindwi bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo Ethiopie, Brésil, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australie, Koreya na Israel.
Prof.Emile Bienvenu asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’imiti mu Rwanda, kuva ku wa 11 Kanama 2021, asimbuye Dr Charles Karangwa wari umaze imyaka ibiri akiyobora.
Ni umuhanga mu bijyanye n’imiti aho afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, Master’s, yavanye muri Kaminuza ya Western Cape muri Afurika y’Epfo.
Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu bijyanye n’Ubuvuzi [Medical Science], yakuye muri Kaminuza ya Gothenburg yo muri Suède.
Yigeze no kuba Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi ndetse yakoze muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Muhimbili [Muhimbili University of Health & Allied Sciences] yo muri Tanzania mu 2016.
Kuva mu 2011 kugeza 2013, yari umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC. Ni umushakashatsi wibanda cyane ku bijyanye n’imiti ndetse akaba mu 2006 yarakoranye na Minisiteri y’Ubuzima mu bijyanye no gushyiraho inyandiko y’ibipimo n’amabwiriza ngenderwaho mu buvuzi n’imiti.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!