00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RBC yatangiye ibikorwa bidasanzwe byo gukingira iseru

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 12 May 2026 saa 07:37
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2026 mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali hari gukorwa igikorwa cyo gukingira indwara y’iseru ku bigo by’amashuri no ku zindi site z’aho abaturage batuye.

RBC yagaragaje ko izo nkingo ziri gutangwa nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane mu bice byo mu Karere ka Nyarugenge hagaragaye abantu barwaye iseru bituma hashakwa ku buryo bwo kongerera abana ubudahangarwa kuri iyo ndwara no kwirinda ko yakwirakwira cyane.

Abana bari gukingirwa ni abafite hagati y’amezi 6 kugeza ku myaka 15 y’amavuko nk’uko ibaruwa RBC yandikiye Akarere ka Nyarugenge ku by’ikingira ibigaragaza.

RBC yasabye abaturage bo muri Nyarugenge kugira uruhare muri iki gikorwa bitabira gukingiza abana ndetse n’ibigo by’amashuri bikitegura neza aho gukingira bizabera kugira ngo iyo ndwara ikumirwe idakomeza gukwirakwira.

Abajyanama b’ubuzima n’abayobozi b’inzego z’ibanze na bo basabwe kugira uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa kugira ngo hatagira abana bacikanwa.

Urukingo rw’iseru rukomatanyije n’urwa ‘rubéole’ mu Rwanda rusanzwe ruhabwa abana bafite amezi icyenda ndetse bagahabwa urundi bafite umwaka n’amezi atatu.

Iseru ni indwara yandura ikunze kwibasira abana ariko ivurwa igakira, gusa ishobora gusigira uwayirwaye ubumuga bw’igihe kirekire harimo no kubyimba mu mutwe.

Ibimenyetso byayo birimo kugira umuriro mwinshi, ibiheri biza ku ruhu rugatukura, inkorora no gucibwamo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko abagera kuri 110.000 ku Isi bahitanwa n’iseru buri mwaka.

U Rwanda rwateje imbere gahunda yo gukingira abana hakiri kare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages