Byavuzwe kuri uyu wa Gatanu ubwo RBC yatangizaga ibikorwa byo gukumira no kurwanya malaria mu Karere ka Gisagara ko mu Ntara y’Amajyepfo.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko batangiye gukumira malaria kuko ibihe by’imvura byegereje kandi ari bwo imibu iyitera ikunze kuba ari myinshi.
Yasobanuye ko bari kwibanda mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo n’i Burasirazuba kuko ari ho yibasiye cyane.
Ati “Malaria iri mu Rwanda 80% iri mu Ntara y’Amajyepfo n’i Burasirazuba, ni yo mpamvu twaje hano kugira ngo tujye inama y’uko twayihashya ntikomeze gutwara ubuzima bw’abantu.”
Umuyobozi ushinzwe Porogaramu y’Igihugu yo kurwanya Malaria muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable, yavuze ko ingamba zitandukanye zashyizweho mu guhashya malaria zatumye igabanyuka mu myaka itatu ishize.
Ati “Dufashe nk’igihe Malaria yazamutse bikabije muri 2016 tukagereranya n’uyu mwaka tubona ko yagabanyutseho abantu hafi miliyoni imwe muri iyi myaka ibiri ishize.”
Ibipimo byagaragajwe byerekana ko uturere twa Gisagara, Huye na Nyanza ari two twibasiwe mu Ntara y’Amajyepfo naho mu Burasirazuba ni twose.
Muri utwo turere hafashwe ingamba zihariye zo gutera imiti yica imibu mu nzu z’abaturage.
Izi ngamba zunganira izindi zisanzwe zirimo gutema ibihuru biri hafi y’ingo, gusiba ibidendezi by’amazi, kurara mu nzitiramibu n’izindi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bagaragaje ko bamaze gusobanukirwa ingamba zo kurwanya malaria kandi basigaye bazikurikiza ari yo mpamvu badaheruka kuyirwara cyangwa kuyirwaza cyane nka mbere.
Ahishakiye Marie wo mu Murenge wa Mamba ati “Mbere wasangaga turi gukinga inzu tukihisha ngo bataduterera imiti ariko ubu twamenye ibyiza byayo turemera bakayitera. Turara mu nzitiramibu kandi tukarwanya ibihuru n’ibidendezi hafi y’ingo zacu.”
Mu Karere ka Gisagara abantu basuzumwe bagasangwamo malaria mu mwaka ushize bagera ku 114 554.











Ibitekerezo 0