Ibyo bikorwa zikoreshwamo birimo ubuhinzi, ubworozi ndetse n’uburyobyi.
Umuyobozi wa Porogaramu y’Igihugu yo kurwanya Malaria muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable, yavuze ko hashyizweho ingamba zitandukanye zigamije gukumira malaria ariko bagihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo abakoresha inzitiramubu ibyo zitaganewe aho kuziraramo, abanga gutererwa umuti wica imibu mu nzu n’izindi.
Ati “Kurandura malaria ni urugendo rutakorwa mu mwaka umwe cyangwa ibiri gusa, bisaba gukomatanya ingamba. Hari aho usanga rero ingo zimwe na zimwe zitemera gutererwa umuti wica imibu mu nzu, ariko n’abo dusanga batarara mu nzitiramubu ahubwo barazikoresheje ibindi.”
Yakomeje avuga ko muri rusange inzitiramubu imwe ikoreshwa mu gihe cy’imyaka igera kuri itatu kandi igera ku muturage igura amadolari umunani ( asaga 7000 Frw), avuga ko abazikoresha ibyo zitaganewe baba bahombya igihugu.
Ati “Igiciro cyo kuyigura cyo ubwacyo ntabwo kirenga amadolari ane ariko ibindi bijyana nazo birimo Umujyanama w’Ubuzima uzitanga, imodoka zizigeza mu bigo nderabuzima; ibyo iyo bigiyemo usanga imwe irengeje amadolari atanu bikaba byagera nko ku madolari umunani, byumvikana ko inzitiramubu ifite agaciro gahenze. Kuba idakoreshwa neza ni ikibazo.”
Dr Mbituyumuremyi yavuze ko bakibona abaturage bafata inzitiramubu ikiri nshyashya bakayikoresha mu buhinzi, ubworozi cyangwa uburobyi kandi ahanini ababikora baba bazi akamaro kazo.
Ati “Ni ibintu tubona inshuro nyinshi cyane mu turere dutandukanye, nk’abantu borora inkoko bazikoresha mu kurinda imishwi y’inkoko bagira ngo hatagira udusimba tuyegera, byerekana ko baba bazi neza ko umuti wo mu nzitiramubu wabasha kwica utwo dusimba.”
“Hari abo tubona bazikoresha mu buhinzi bw’imbuto bagamije kuzirinda kugira ngo zitangizwa n’udukuko, hari n’abo tubona bazikoresha mu burobyi bw’amafi cyane cyane hafi y’inkengero z’ikiyaga cya Kivu dukunze kubibona cyane aho usanga twazitanze nk’uyu munsi ejo ukazibona zageze mu barobyi.”
Yakomeje avuga ko izo ari ingero nkeya kuko hari n’abazikoresha mu binamba by’imodoka n’ahandi kandi ari ibintu bibabaje kuba abantu bazikoresha icyo zitagenewe bazi neza ububi bwa malaria.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko bazi neza akamaro k’inzitiramubu ariko hari abazijyana mu yindi mirimo bagamije inyungu z’amafaranga.
Munyampirwa Juvenal wo mu Karere ka Huye ati “Kiriya ni ikintu cy’imyumvire mibi kuko ntawe utazi ububi bwa malaria, nanjye njya mbibona aho abantu bapfusha ubusa inzitiramubu. Abantu nka bariya bazijyana mu bindi zitagenewe bajye babahana rwose.”
Dr Mbituyumuremyi asanga hakwiye kongera ubufatanye n’inzego z’ibanze mu kwigisha, gucyaha no guhana abakoresha inzitiramibu ibyo zitagenewe.
Imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2020 malaria yishe abantu 148 mu Rwanda.
Muri rusange, Abanyarwanda bagirwa inama yo gukurikiza ingamba zashyizweho zo kurwanya malaria, zirimo kurara mu nzitiramubu, gukura ibihuru n’ibidendezi hafi y’ingo, gutera umuti wica imibu mu nzu, kugira isuku no kwivuza hakiri kare igihe cyose wiyumvisemo ibimenyetso byayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!