Mu mpera za 2017 nibwo uruganda Lactalis rwo mu Bufaransa rukora amata y’ifu y’abana arimo ayitwa Picot, rwatahuye ko hari amata arimo agakoko (bacteria) ko mu bwoko bwa salmonella, gashobora gutera ibibazo ku buzima bw’abayanyoye.
Icyo gihe rwahise rusohora itangazo ruvuga ko udupaki dusaga miliyoni 12 tw’ayakozwe twanduye, rusaba ibihugu binyuranye ku Isi bigera kuri 83 harimo n’ibyo ku mugabane wa Afurika, kwihutira kuyavana ku isoko no kuyasubiza ku ruganda.
Bamwe mu bacuruzi b’amata bo mu Rwanda baganirije RBA, batangaje ko batazi amata ya Picot ahumanye kuko bayarangura yageze ku butaka bw’u Rwanda.
Umwe yagize ati “Twebwe ibibasha kugaragara biriho ikirango cy’ubuziranenge nibyo tubasha kumenya, ibindi ntabyo tuba tuzi.”
Naho mugenzi we ati “Nasaba RSB ko yakumira izo nimero (z’amata ahumanye) ntizinjire ku isoko ry’u Rwanda.”
Umukozi ushinzwe ubuziranenge muri RSB, Philippe Nzayire, yatangaje ko ayo mata yakumiriwe kwinjira ku butaka bw’u Rwanda.
Yagize ati “Icyo twabizeza ni uko amata twagenzuye, twarayafashe turayapima muri Laboratoire dusanga ari ku isoko ntabwo yanduye. Bareke gutinya ayo mata ntabwo yanduye. Ayari yanduye yaragenzuwe, ubwo yasubiye ku ruganda (ataragera mu Rwanda) kuko uruganda rwagiye rutanga amatangazo ahantu henshi.”
Nzayire yakomeje asobanura ko ayo baciye afite imibare iba yanditse mu ndiba y’igikombe itangirwa na nimero 17 CO ariyo ahumanye, ku buryo ashobora gutera abana impiswi, kuribwa mu nda, kuruka n’ibindi kandi ko atari ku isoko ry’u Rwanda.
Agakoko ka Salmonella gashobora kugira ingaruka ku buzima bw’uwayanyoye cyane cyane abana. Ufite ako gakoko arangwa no kuruka, gucibwamo, kuribwa mu nda no kubura amazi mu mubiri.
Hari ibirego byamaze gutangwa by’ababyeyi bavuga ko abana babo bamerewe nabi bamaze kunywa ayo mata.
Umuyobozi Mukuru w’uruganda rukora ayo mata, Emmanuel Besnier, yavuze ko biteguye guha indishyi imiryango yagizweho ingaruka n’ayo mata.



















TANGA IGITEKEREZO