RSSB yagaragaje ko Mutuelle de Santé ifite icyuho cya miliyari 20 Frw

Yanditswe na Habimana James
Kuya 1 Kamena 2020 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), cyagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ko gutinda kwishyura ibitaro, bituruka ku kubura amafaranga ya gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu muri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, mu biganiro n’inzego zinyuranye ku mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021.

Rugemanshuro yagarutse kuri ibi ubwo yagarukaga ku kibazo cyo gutinda kwishyura fagitire z’ibigo nderabuzima ndetse n’ibitaro.

Yavuze ko “Kugeza uyu munsi dufite icyuho cya miliyari 20 Frw muri gahunda ya Mituelle de santé, nubwo hari miliyari 35. 6 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe muri iyi gahunda mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, hari miliyari zisaga 39 Frw zakoreshejwe mu kwishyura amafaranga yo kwivuza, ubu haracyari miliyari zirenga 15 z’amafaranga y’inyemezabuguzi atarishyurwa.”

Yavuze ko rimwe na rimwe usanga bagera aho bakoresha amafaranga atangwa n’abakozi bakoresha ubwisungane bwa RAMA, kugira ngo bazibe icyuho.

Yatangaje ko RSSB yagiranye ibiganiro na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, harebwa uko hazibwa iki cyuho.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko “ Rimwe na rimwe RSSB itinda kwishyura ibitaro kuri serivizi biba byarahaye abarwayi, ku buryo bigera ku mezi ane cyangwa atanu.”

Yavuze ko ikibazo nk’iki kigira ingaruka ku mikorere yabyo, kandi bituma bahanishwa ibihano mu gihe badashoboye kubahiriza igihe ntarengwa cy’iminsi 15 yo kwishyura amafaranga y’amazi n’amashanyarazi akenerwa mu kazi kabo.

Kugeza ubu gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ahanini ibona amafaranga mu baturage, aho abayikoresha benshi batanga amafaranga ibihumbi bitatu buri mwaka, naho guverinoma yo yishyura amafaranga ibihumbi bibiri kuri buri muntu ukennye.

Guverinoma iherutse gusaba uburyo bushya bwo gutera inkunga iyi gahunda, harimo no kongera umusanzu kuri buri muntu ukennye kuva ku bihumbi bibiri isanzwe itanga ikagera kuri bitatu.

Ubu buryo bushya bukaba bushobora gutanga arenga miliyari 27 buri mwaka.

Aya mafaranga kandi azava ahantu hatandukanye harimo miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda azatangwa na leta, hagati ya 2,5% na 3% akazava mi bigo by’’itumanaho.

Hariho kandi 0.5% azava ku mushahara wa buri mukozi ukora mu bikorera ndetse n’abo mu nzego za Leta, ubu buryo bukaba bushobora kuzana miliyari 7.5 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Abantu bagera kuri 80% nibo bakoresha ubu buryo ubwisungane bwa Mutuelle, mu baturage bagera kuri miliyoni 12 batuye u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .