Iki gikorwa cyabaye nyuma y’uko muri Werurwe uyu mwaka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na RSSB byatangije igikorwa cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2022/2023.
Ku wa 25 Gicurasi 2022, ni bwo AHF Rwanda yahaye RSSB inkunga izifashishwa mu kwishyurira imiryango 10.822 iri mu mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu by’ubudehe igizwe n’abantu ibihumbi 44.622.
Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr. Rangira Lambert, yavuze ko ari inshingano zabo kwita ku buzima bw’abaturage cyane hagezwa ubuvuzi ku badafite ubushobozi.
Yagize ati “Iyi nkunga ijyanye n’inshingano zacu harimo no gukora ubuvugizi mu bijyanye n’ubuzima ku badafite ubushobozi. Twizeye ko bizafasha Abanyarwanda batandukanye bakagira ubuzima buzira umuze habaho n’uburinganire mu kwivuza.”
Yakomeje avuga ko kandi barajwe ishinga no guharanira uburyo bwiza kandi buhendutse bwo kwita ku buzima bw’abaturage binyuze mu buvuzi aribyo bituma babaho neza bakabasha no kwiteza imbere.
Kuva mu 2006, ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), AHF Rwanda yakomeje gutanga inkunga mu gushyigikira ubuvuzi cyane cyane mu kurwanya virusi itera SIDA.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko iyi nkunga izabafasha kuziba icyuho cyari mu kwishyura mituweli.
Yagize ati “Turahamagarira Abanyarwanda bose gutangira gutanga umusanzu wa mituweli hakiri kare kugira ngo bazahabwe serivisi z’ubuvuzi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023. Ubukangurambaga bwo kwishyura mituweli bwatangiye muri Gashyantare kandi burakomeje.’’
– Abanyarwanda bakanguriwe kwishyura Mituweli ya 2022/2023 hakiri kare
Mu mwaka wa 2021/2022 imibare igaragaza ko ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweli bwishyuwe ku kigero cya 86.6% mu gihe ubwishyu bw’umwaka ukurikira wa 2022/2023 bumaze kugera ku kigero cya 40.8% mu gihugu hose.
Rugemanshuro yavuze ko inkunga zakirwa ziva mu bigo bya Leta n’abikorera zigira uruhare rukomeye ku kwita ku buzima bw’Abanyarwanda cyane bamwe bagorwa no kubona ubushobozi bwo kwivuza.
Ku kijyanye n’imiti yishyurirwa kuri mituweli hakomeza kugaragazwa ikibazo cy’uko hari imiti itagaragara ariko Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RSSB, Dr Regis Hitimana, yamaze "impungenge abaturage avuga ko urutonde rw’iyishyurwa na mituweli rugiye kuvugururwa."
Hashimiwe uruhare rwa Leta rwo gutanga umusanzu no gushyiraho inkomoko z’umutungo zishyigikira mituweli mu bikorwa by’ubuvuzi no kwishyura imiti.
AHF Rwanda kuri ubu itanga ubuvuzi cyangwa serivisi z’ubuzima ku bantu barenga miliyoni mu bihugu 45 bitandukanye ku Isi; uyu muryango urateganya gutanga inkunga mu kindi cyiciro cya kabiri aho imiryango 1302 izishyurirwa mituweli.
Amafoto: Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!