00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abagera ku 180 bafite ubwandu bwa sida ntibabona imiti igabanya ubukana

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 21 July 2017 saa 04:47
Yasuwe :

Abakobwa biganjemo abari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 18 bo mu Karere ka Rubavu ntibahabwa imiti igabanya ubukana bwa Sida bitewe no kutagira ibyangombwa bibaranga nk’indangamuntu.

Iki kibazo cyagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi itatu yo kuwa 19 kugeza ku wa 21 Nyakanga yabereye i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba ahuza abo mu nzego z’ubuzima, umutekano n’ubutabera mu turere twa Rubavu na Musanze.

Ibiganiro byagarutsweho byibanze ku burenganzira bw’ababana n’ubwandu bwa virusi itera sida bavuga ko bavutswa amahirwe yo guhabwa imiti igabanya ubukana bwa Sida kubera ko nta byangombwa bagira nk’uko Umuyobozi wa Koperative y’abaretse umwuga w’uburaya yitwa “Abahindutse”, Mugabekazi Odile, yabitangaje.

Yagize ati “Ikibazo dufite ni icy’abana bafite imyaka 12 kugeza kuri 18 bose hamwe bakaba ari 180 bakora umwuga w’uburaya batabasha kubona imiti igabanya ubukana kubera nta byangombwa bafite. Ibi biterwa n’uko bibera mu mihanda nta hantu bafite ho kuba kandi wababwira ngo basubire iwabo bajye kubishaka bakakubwira ko bavuyeyo ari abana iwabo batahazi. Hano mu Karere ka Rubavu kugira ngo umuntu abone imiti igabanya ubukana ni ukuba afite fotokopi y’indangamuntu mu ifishi ye bamuheraho imiti igabanya ubukana.”

Yakomeje agira ati “Iyo bagiye gufata imiti babasaba ibyangombwa byerekana ko ari Abanyarwanda kuko byagiye bigaragara ko abanyamahanga barimo abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bo bazaga gufata imiti mu gihugu. Turasaba ko bakorerwa ubuvugizi nabo bakabona ibyangombwa bibemerera guhabwa imiti nk’abandi.”

Umukozi ufite mu nshingano gahunda zo kurwanya ubwandu bwa virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr Nzabonimpa Anicet, yatangaje ko iki cyemezo gihabanye na politiki y’igihugu y’ubuzima yo kwita ku babana n’ubwandu iha uburenganzira buri wese bwo kuvurwa.

Yagize ati “Muri politiki y’igihugu yo kurwanya ubwandu bwa virusi itera sida umuntu wese abona imiti hatitawe ku myaka, aho aturuka cyangwa icyo akora n’ibindi.
Hagomba gufatwa ingamba zidasanzwe zo gukumira ubu bwandu bwa sida muri iyi cyiciro (abicuruza) cyane ko usanga ababagana barimo nk’abagabo baba bavuye mu ngo ku buryo bidahagurukiwe, ubwandu bwava muri aba bantu bakora umwuga w’uburaya bukaza busatira mu ngo abagore bashakanye n’aba bagabo na bo bagafatwa ndetse n’abana bavutse muri iyi miryango na bo bakagirwaho ingaruka.’’

Mu gukomeza kwita ku burenganzira bw’ababana na virusi itera sida, inzego z’ubuyobozi zifite aho zihuriye n’ubuzima zasabwe gukomeza gutanga amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu kurwanya no gukumira ubwandu bwayo hashimangirwa ihame ry’uburenganzira bwa muntu, ahabwa serivisi yifuza.

Impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko bitewe n’ubukana bw’iyi miti, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryasabye ko kugira ngo umuntu atangire kuyifata azanakomeze kuyinywa neza bidateje ikibazo hagomba gushyirwaho gahunda yo kumukurikirana kwa muganga ndetse n’iwe mu rugo aho atuye.

Imibare yakusanyijwe mu Rwanda igaragaza ko abakora umwuga w’uburaya bari mu cyiciro cyugarijwe kuri 45% by’ababana n’ubwandu bwa virusi itera sida.

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zifite aho zihuriye n’ubuzima zasabwe gukomeza gutanga amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu kurwanya no gukumira ubwandu bwayo
Dr Nzabonimpa Anicet ukora mu Kigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), yashimangiye ko politiki y’igihugu y’ubuzima yo kwita ku babana n’ubwandu iha uburenganzira buri wese bwo kuvurwa
Umuyobozi wa Koperative “Abahindutse”, Mugabekazi Odile, yatangaje ko hari ababana n'ubwandu bw'agakoko gatera Sida badahabwa imiti igabanya ubukana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages