Byatangarijwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Bungabunga ubuzima bw’umutima wawe.”
Mbere yo kwizihiza uyu munsi mpuzahamaga w’indwara z’umutima, RBC yafashe icyumweru cyose ipima indwara zitandura mu bice bitandukanye muri Rubavu.
Muri iki cyumweru cyatangiye tariki 22 – 27 Nzeri 2025, mu Karere ka Rubavu hapimwe abaturage 1.169 muri bo 88 bangana na 7,5% basanganywe indwara z’umutima.
Basanze kandi baturage 481 bangana na 40% barwaye indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso, 55 basanganwa isukari nyinshi mu maraso bangana na 5%.
Ni mu gihe abandi 545 bangana na 50% ari bo basanzwe nta kibazo cy’uburwayi bw’indwara zifite aho zihuriye niz’umutima bafite.
Umukozi wa RBC mu ishami ry’indwara zitandura ushinzwe gukurikirana indwara y’umutima, Dr. Ntaganda Evariste, yavuze ko zimwe mu ntandaro zo kurwara indwara z’umutima harimo umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso, kudakora siporo, kandi ziganje mu bantu batabizi rimwe na rimwe zikaba zinabambura ubuzima.
Ati “Indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso, ziganje mu bantu kandi usanga rimwe na rimwe zishobora no kubambura ubuzima batabizi, ari yo mpamvu tubashishikariza kwipimisha bakamenya uko bahagaze, kuko indwara z’umutima ziza mu z’imbere zituma bajya bakanatinda kwa muganga cyane ndetse zikanabica cyane ugereranyije n’izindi.”
Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu 2022 bugaragaza ko mu rwego rw’Igihugu abarwaye umuvuduko ukabije w’amaraso bangana na 16,8% mu bantu bari hagati y’imyaka 18-69.
Dr. Ntaganda yavuze ko mu myaka yatambutse izi ndwara zibasiraga abantu bakuru ariko, kuri ubu byahindutse aho n’urubyiruko ruri mu bashobora kuzirwara byoroshye.
Ati “Urubyiruko icyo tubasaba ni ukumenya ko izi ndwara zihari, henshi iyo umuntu akiri muto ubudahangarwa bw’umubiri buba bukomeye ntabwo wapfa kurwara, ariko uko ugenda umubiri unanirwa barazandura, bazirinde kandi banisuzumishe hakiri kare.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko bashyizeho gahunda ya siporo rusange ikorwa rimwe mu kwezi mu mirenge yose.
Ati “Twashyizeho gahunda ya siporo rusange ya buri cyumweru cya gatatu cy’ukwezi ikitabirwa nk’ingamba yo gukumira ko abaturage bakomeza kwandura indwara zitandura, kandi abitabiriye siporo bafatwa ibipimo bakamenya uko bahagaze abasanze barwaye bagashishikarizwa gutangira imiti hakiri kare.”
Yanavuze ko iyi siporo rusange yatanze umusaruro ugaragara, kuko bagenda babona ubuhamya bw’abaturage bababwira ko barushijeho gusobanukirwa n’ububi bw’indwara zitandura kanadi bababwira ko bamaze gusobanukirwa.
Akizanye Jacqueline, utuye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi ati “Ndanezerewe kuba nipimimishije ngasanga nta kibazo na kimwe mfite kandi menye uko ubuzima bwanjye buhagaze, kandi muri iki gihe uburwayi bukomeje kuba bwinshi bitewe n’ibyo abantu barya bikungahaye ku mavuta menshi, ntibanitabire siporo.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!