Kuwa 17 Nyakanga 2020,nibwo inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangaje ko Cyizanye witabwagaho kubera ko yari yaranduye Coronavirus yibarutse umwana w’umuhungu.
Mu butumwa yanyujije ku rubug rwa Twitter icyo gihe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyavuze ko uyu mubyeyi wibarutse ameze neza we n’umwana we.
RBC yagize iti "Tunejejwe no kubamenyesha ko umwe mu bavurwa COVID-19 yibarukiye umwana w’umuhungu mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero kimwe mu bigo bivurirwaho abarwaye COVID-19 mu Rwanda. Umwana na nyina bameze neza."
Umuyobozi w’ikigo cyakira abarwayi ba Covid cya Rugerero, Nyiranshuti Suzane, yashimye ukuntu babanye n’uyu mubyeyi akaba atashye neza kandi yaraje afite uburwayi anatwite.
Ati “Uyu mubyeyi twabanye neza, nta bimenyetso bikomeye yari afite gusa kuba yari atwite twamubaye hafi. Twamuhaye ibikoresho byose birimo imyenda y’umwana ndetse n’umuryango we twawubaye hafi kuko no kuba yari atuje byatumye akira vuba”.
“Kuba atashye twabyakiriye neza kuko yaje arira. Yaratunguwe kubera ukuntu yari afite ubwoba kubera kurwara anatwite none ubu atashye neza’’
Abashakashatsi mu by’ubuvuzi bemeza ko umubyeyi wasanganywe COVID-19 ashobora kwanduza umwana akimutwite cyangwa amubyara ariko ngo bibaho gake.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!