Byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa Saba mu Mudugudu wa Muhororo I mu Kagari ka Buhoro aho asanzwe atuye.
Bamuvanye mu nzu muri icyo gicuku bamujyana mu rutoki ruri hafi y’urugo rwe aba ari ho bamusambanyiriza, baranamukubita.
Muri Gashyantare 2020 nibwo umugabo wa Uwimbabazi witwa Nzayisenga John yakubiswe n’abantu batamenyekanye bimuviramo urupfu. Gusa abari bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bararekuwe barataha.
Bivugwa ko abishe Nzayisenga John ari bo bashobora kuba bateye mu rugo rwe bahohotera umugore we.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Umfuyisoni Béata, yabwiye IGIHE ko ikibazo cya Uwimbabazi Irène kiri gukurikiranywa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bityo ariyo yabibazwa.
Ati “Icyo kibazo kiri muri RIB niba wenda ari amakuru mushaka babafasha.”
Uyu muyobozi yahise akupa telefoni adasobanuye niba ibibazo bigaragara muri uwo muryango hari icyo abiziho n’icyo ubuyobozi bwabikozeho.
Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Bahorera Dominique, yabwiye IGIHE ko batangiye iperereza ngo hamenyekane amakuru y’ukuri ku byabaye kuri Uwimbabazi Irène no ku muryango we muri rusange.
Ati “Ibyo bintu turacyabikurikirana iperereza riri gukorwa, turaza kugira icyo tubitangazaho tumaze kubona raporo yo kwa muganga kuko hari ibintu dushaka kubanza kugenzura kugira ngo tugire amakuru dutanga muri rusange.”
Yakomeje avuga ko ikibazo cy’uwo muryango atari ubwa mbere cyumvikanye bityo bari kugikurikirana mu bwitonzi n’ubushishozi.
Ati “Ngira ngo ni nk’inshuro ya gatatu ikibazo nk’iki akigaragaza ariko turi kugikurikirana twitonze kugira ngo tumenye ukuri nyako cyangwa se turebe ikivamo tubone kubibatangariza.”
Bahorera yasobanuye ko kugeza ubu nta bakekwaho guhohotera Uwimbabazi Irène bari bafatwa kuko hakigenzurwa ukuri kw’ibyo avuga.
Ati “Kugeza ubu ngubu nta barafatwa turimo turabasha kugenzura ukuri kw’ibyo avuga ndetse n’ibyo tubona byaturutse mu bimenyetso byaturutse ahabereye icyaha ndetse n’ibiva kwa muganga.”
Kugeza ubu Uwimbabazi ari gukurikiranwa n’abaganga ku Bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!