Ubusanzwe ahakingirirwa Ebola mu karere ka Rusizi hari mu ku kigo nderabuzima cya Gihundwe, ku mupaka wa Rusizi ya Mbere, ku kigo nderabuzima cya Islamique Bugarama no ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku gice cya Bugarama, hakaba hiyongereyeho no ku kirwa cya Nkombo giherereye mu kiyaga cya Kivu.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba ubwo yatangizaga iki gikorwa yabwiye abatuye ko urukingo rwa mbere ari ukigira isuku.
Ati “Kuba mwaje muri benshi byerekana ko mwumvise agaciro k’uru rukingo. Ndabashimira imbaraga mwashyizemo kugira ngo kugeza uyu munsi igihugu cyacu kibe cyidafite icyorezo cya Ebola. Ni imbaraga zanyu n’ubwo bushake bwanyu, ni gahunda y’isuku. Urukingo rwa mbere rw’indwara ni isuku, ibindi bikaza byunganira.”
Dr Kasonde Mwinga, uhagarariye ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda, yabwiye abatuye kuri iki kirwa ko bakwiye kugira isuku atari ukwirinda Ebola gusa ahubwo bagamije kwirinda indwara.
Ati “Izi ngamba zo kugira isuku ni ingenzi cyane atari ukwirinda Ebola gusa ahubwo no kwirinda izindi indwara zinyuranye. Igihe muhawe urukingo rwa mbere ntimugacike integer, mujye muza no gufata urwa kabiri.”
Ikirwa cya Nkombo kigizwe n’ibirwa bibiri bituwe n’abaturage 18,700 abenshi muri bo bakora uburyobyi ndetse bagacuruza ibikomoka ku bworozi bw’amafi.
Abahatuye bavuga ko bishimiye kuba bagiye gukingirwa Ebola bizafasha gukomeza gukora akazi kabo neza ko mu mazi ndetse n’ingendo bakora bajya gukorera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Barabona Evariste yagize ati “Urareba hano dutunzwe no kuroba ndetse hari na benshi bajya muri Congo, urumva dukunze guhura n’abanye Congo, uru rukingo rero ruzadufasha kwirinda Ebola.”
Biyoga Lambert yunzemo ati “Ni igikorwa cyiza cyane kandi twishimiye, abayobozi bakoze kudutekerezaho nk’abantu batuye ku kirwa kuko akenshi duhura n’abanye-Congo cyane kandi tuzi ko ho hagaragaye Ebola.”
Kuva gahunda yo gukingira Ebola yatangira, abantu 13323 bamaze gukingirwa harimo abagore bari ku kigero cya 45% n’abagabo 55%.



















TANGA IGITEKEREZO