Icyo gikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2019.
Iyi gahunda yiswe ‘Umurinzi’ yatangirijwe mu karere ka Rubavu, kuri ubu hakaba hakurikiyeho akarere ka Rusizi nka kamwe mu turere duhana umupaka na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yibasiwe na Ebola ku rwego rwo hejuru.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Ndimubanzi Patrick, yavuze ko abantu bakwiye kwikingiza Ebola mu rwego rwo kuyikumira.
Yagize ati “Uru rugamba turimo rwo gukumira no kurwanya Ebola dushobora gutsinda twese dushyize hamwe, nicyo iki gikorwa kivuze. Ubu twabonye uburyo bushyashya, uburyo tugomba kwitabira, uburyo buzakoreshwa ku bantu bashobora guhura n’abantu bafite indwara ya Ebola.”
Cosmos Kusimwa Bishisha, Minisitiri w’ubuzima mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimye ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guhangana na virus ya Ebola.
Ati “Twakingiye abantu ibihumbi 30 birimo abantu bakora mu bijyanye n’ubuzima, twagiranye ibiganiro n’abayobozi mu by’ubuzima bo mu Rwanda dushyira hamwe ingamba zo kurwanya iyi ndwara, turashimira abayobozi bo mu ntara y’Iburengerazuba bashyize ingufu mu gusuzuma iyi ndwara ku mipaka.”
Hari umubare munini w’Abanyarwanda bajya gukora imirimo itandukanye muri RDC, akaba ariyo mpamvu abakingiwe baganiriye na IGIHE bavuze ko uru rukingo ruzabafasha kwirinda Ebola.
Mukamana Valence yagize ati “Ikibazo twari dufite nuko twikangaga ko dushobora kwandura kubera duturanye n’igihugu cyagize ibibazo no guhura ni icyorezo cya Ebola, tujya muri Congo gucuruza urumva ko twikingiye. Turashima abayobozi bacu batuzaniye uru rukingo.”
Abantu basaga 2000 bishwe na Ebola muri Congo. Muri abo harimo umwe wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ubuyobozi bw’iyi ntara kuri ubu buravuga ko nta murwayi urongera kugaragara nyuma y’aho batangiriye gahunda yo gukingira.
Uru rukingo rutangwa mu byiciro bibiri, urwa mbere rukurikirwa n’urwa kabiri nyuma y’amezi abiri uhereye igihe urwa mbere rwatangiwe.
Mu Rwanda hazakingirwa abaturage ibihumbi 100 bo mu karere ka Rubavu n’ibihumbi 100 mu karere ka Rusizi.
Uru rukingo rukorwa n’ikigo cy’Abanyamerika ‘Johnson and Johnson’, rwageze bwa mbere muri Congo mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka aho biteganyijwe ko hazakingirwa ibihumbi 500.



















TANGA IGITEKEREZO