Iyi serivisi igenewe abarwayi bafite impyiko zamaze kwangirika bakenera ko imashini ari zo zisukura amaraso nibura inshuro eshatu mu cyumweru, yatangijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nyakanga 2017.
Abarwayi b’impyiko bo mu Karere ka Rusizi bajyaga bivuriza mu Bitaro bya Gisenyi, ibya Kaminuza bya Butare(CHUB), Ibitaro byitiriwe Umwami Faysal n’ibya Kaminuza bya Kigali(CHUK).
Kuba iyi serivisi yafunguwe muri ibi bitaro ngo bizafasha abahaturiye ndetse n’abaturuka mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe, Dr Placide Nshizirungu yabitangaje.
Yagize ati “Ni igikorwa gifatiye runini abaturage bacu; kugira ngo umuntu abone serivisi y’ubuvuzi bw’impyiko byamusabaga gukora urugendo rurerure kuva hano akajya i Butare ni ho hafi hashoboka.Ku muntu rero ubu ukeneye iyi serivisi nka kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru, ni ibintu bigoye cyane. Ikindi twishimira ni uko dusigaye twakira abarwayi benshi baturutse mu bihugu bya abaturanyi cyane cyane i Bukavu.”
Kugira ngo umurwayi ahabwe iyi serivisi inshuro imwe bimusaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 82 500.
Umutoni Diane wari uhagarariye Minisitiri w’Ubuzima muri iki gikorwa, yavuze ko nubwo iyi serivisi ihenze ariko ikorana n’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) mu gihe cy’ibyumweru bitandatatu bya mbere.
Yagize ati “Iyi serivisi turabizi ko ihenze ariko impamvu ni uko ibikenewe kugira ngo itangwe na byo biba bihenze. Mituweli isanzwe ifasha umurwayi ukeneye ’Dialysis’ ibyumweru bitandatu bya mbere nyuma yaho igahagarikwa, umurwayi akiyishyurira.”
Iyi serivisi yafunguwe ku bufatanye bw’ibitaro bya Gihundwe, Minisiteri y’Ubuzima n’Umuryango African Health Network.



















TANGA IGITEKEREZO