Hagumirema yabwiye IGIHE ko uyu mwana yavutse mu 2008 amaze amezi atatu nibwo yatangiye kurwara ubu burwayi, nabwo butangira ari uduheri duto ku buryo atatekerezaga ko byavamo uburwayi bukomeye.
Avuga ko yagerageje kumuvuza ahantu hose hashoboka ngo arebe ko uyu mwana yakira iyi ndwara, maze ajya mu buvuzi gakondo ndetse no ku mavuriro atandukanye yo mu Karere ka Rutsiro no mu Mujyi wa Kigali ariko biranga.
Kuva mu 2010 yatangiye kumuvuriza mu Bitaro bya Murunda biri muri ako karere ariko biranga biba iby’ubusa.
Ati “Nakomeje kujya ngenda muvuza, aho bandangiye hose njyayo. Igihe najyaga mu bitaro bya Murunda namazeyo amezi nk’ane. Kuri ibi bitaro byo nagiyeyo nka kane ariko biranga nongera nsubira no mu Kinyarwanda.”
Yavuze ko yageze igihe ajya kwivuriza mu bitaro bya Kanombe, bamuha umuti w’amavuta wo kumusiga nubwo nawo avuga ko umuhenda kuko icupa ryishyurwa 24000 Frw.
Ati “Ariko nyuma naje kubona umuti nywukuye ku bitaro bya Kanombe umeze nk’amavuta y’inka. Narawumusigaga akimara koga atarumuka n’uko nageze aho nyuma ndarwara nanjye ariko byagendaga bivaho ariko ubushobozi butangira kujya buba buke.”
Hagumirema uri mu cyiciro cya A cy’Ubudehe, yavuze ko ari umukene ariko noneho byarushijeho kuko yagurishije n’isambu yari afite kugira ngo abashe kuvuza uyu mwana nubwo nabyo bitakunze.
Uretse kuba uburwayi bubabaza umwana we, bunamutera ipfunwe mu bandi nk’iyo ari ku ishuri kuko ajya ahabwa akato na bagenzi be bityo bikaba bishobora gutuma areka ishuri burundu.
Avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwagerageje kumufasha bukamutera inkunga ya 30.000 Frw.
Ati “Ku murenge barabizi bampaye itike yo kujya kugura imiti, ariko mpura n’umuterankunga arambwira ngo ahubwo nshake amafaranga azajya anzanira imiti.”
Avuga ko kugeza ubu amaze gukoresha arenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, agasaba ko aramutse ahawe ubufasha umwana we agaca mu cyuma kugira ngo hamenyekane nyir’izina uburwayi bwe bishoboka ko yavuzwa agakira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Rutayisire Deogratias, yabwiye IGIHE ko bagiye kumukorera ubuvugizi ku Karere harebwe uko uwo mwana yavuzwa.
Uyu mwana ufite ubu burwayi ni bucura mu bana batatu, yari ageze mu mwaka wa Kabiri w’amashuri abanza.
Uwashaka gufasha Hagumirema yamubona kuri nimero 0785358690



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!