Save a Child’s Heart iri gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda, hamwe na Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda kugira ngo hashyirweho gahunda irambye y’ubuvuzi bw’umutima mu bana, ku bufatanye n’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Uyu Muryango umaze imyaka 17 mu Rwanda uvura abana, aho uzana itsinda ry’abaganga bakaza kuvura mu Rwanda cyangwa se hakagira abana bajya kuvuriwa muri Israel .
Save a Child’s Heart ntabwo itanga ubuvuzi gusa ahubwo iri no guhugura abaganga mu Rwanda mu rwego rwo kugira ngo ibongerere ubushobozi bwo kuvura umutima haba hakoreshjwe uburyo busanzwe bwo kubaga ndetse nuburyo bwo gusana umutima badasatuye igituza (catheterization).
Kugeza ubu abaganga bari guhugurwa ni batatu, bari muri Israel nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi nshingwabikorwa wa Save a Child’s Heart, Simon Fisher.
Ati “Intego yacu ni ukuvura abana barwaye indwara z’umutima mu bihugu bitandukanye ku Isi, ariko hari na gahunda yo guhugura abaganga ba hano mu Rwanda murwego rwo kubongerera ubushobozi bwo kuvura imitima. Kugeza ubu hari abaganga batatu turi kwigisha muri Israel, twizera ko nko mu myaka ibiri bazaba bari gutanga ubuvuzi bwiza ku bana barwaye umutima.”
Gugeza ubu Save a Child’s Heart imaze kuvura abana 7000 mu bihugu 70 ku Isi, harimo 200 bo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!