00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SFH Rwanda irakataje mu guharanira imibereho myiza y’umwana n’umubyeyi

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 20 July 2015 saa 05:54
Yasuwe :

Umuryango nyarwanda udaharanira inyungu, ugamije imibereho myiza y’Abanyarwanda SFH ‘Society for Family Health Rwanda’ urakataje mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’umubyeyi n’umwana mu gihe cy’iminsi 1,000 na nyuma yaho kugeza umwana yujuje imyaka 5.

Mu bikorwa SFH Rwanda yagaragaje ko imaze kugeraho kandi ishaka no gukomeza gushyiramo ingufu, harimo kurinda abana indwara zibyorezo, kurwanya ingaruka zo kubura Vitamini A, inzoka zo munda, indwara ya bilariziyoze, malariya, kuboneza urubyaro, isuku n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi mukuru wa SFH mu Rwanda, Manasseh Gihana Wandera, yavuze ko mu guharanira imibereho myiza y’umuryango batanga inyigisho ku buzima aho basanga abaturage mu matsinda mato, guhuza imidugudu, ibitaramo, amatangazo binyuze mu bitangazamakuru, imikino, icynamico no kubasura hirya no hino mugihugu.

Yagize ati “Ibi byose SFH Rwanda ibikora mu rwego rwo gufasha ubukungu bw’igihugu gukomeza gutera imbere kuko iyo abaturage bafite ubuzima bwiza barakora bityo bagakomeza kwigeza kuri byinshi n’igihugu kikabyungukiramo muri rusange’’.

Yongeyeho ko badatanga inyigisho gusa ahubwo ko babaha n’ibikoresho byubuzima bibafasha gukomeza gusigasira ubuzima bwabo birimo ibibafasha kuringaniza imbyaro nki ibini ni nshinje, bizwi kwizina rwa Confiance, udukingirizo, ni imiti usukura amazi “Sur Eau bottles na P&G sachets’ n’ibindi bitandukanye.

Gihana yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu 2015, ibikoresho byo gusukura amazi bingana na 10,003,294 byakwirakwijwe hose mu gihugu.

Ku bijyanye no kuringaniza imbyaro kuva mu 2012 kugeza mu 2015 yagaragaje ko bakwirakwije ibikoresho bingana na 278,508 birimo ibinini 207,229 n’inshinge 71,279.

SFH Rwanda ivuga ko muri cyo gihe banakwirakwije udukingirizo 28,245,006 two mu bwoko bwa Prudence, n’utundi 8,084,331 twa Plaisir, twose hamwe bakaba barakwirakwije udukingirizo 36,329,337.

Kuboneza urubyaro SFH Rwanda ivuga ko ari inshingano y’umugore n’umugabo.

Ikomeza iha ubutumwa Abanyarwanda bugira buti ‘Mubyeyi itabire gahunda yo kuboneza urubyaro kuko bituma ubona umwanya uhagije wo kwiteza imbere no kwita ku mwana mu minsi igihumbi ya mbere y’ubuzima bwe.” Ibi byose bika biterwa inkunga numushinga wa banyamerika witwa USAID Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages