Ni amavuriro afite ubushobozi bwisumbuye ubusanganywe amavuriro y’ibanze, cyangwa ayo ku rwego rwa mbere. Azabonekamo serivisi zisanzwe nko gusuzuma abarwayi, gukingira abana, kwita ku buzima bw’abagore batwite, ndetse by’umwihariko azatanga izo kubyaza zitaboneka ku mavuriro yo ku rwego rwa mbere azwi nka poste de santé.
SFH Rwanda ni yo yubatse ayo mavuriro yombi, ishyiramo ibikoresho byose nkenerwa ku buryo atanga serivisi zose nta nkomyi.
Aya mavuriro abiri yuzuye atwaye miliyoni 96 z’amafaranga y’u Rwanda. Rimwe rizagenzurwa n’Ikigo Nderabuzima cya Remera mu gihe irindi rizagenzurwa n’Ikigo Nderbuzima cya Kacyiru.
Umuyobozi Ushinzwe Gahunda z’Ubuzima muri SFH Rwanda, Turatsinze Janepher, yabwiye IGIHE ko nk’ikigo Nyarwanda gishishikajwe no gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza, cyihaye intego yo kubaka amavuriro mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi.
Yagize ati “Aya mavuriro azaha abaturage serivisi z’ubuvuzi kandi hafi yabo. Imwe mu mpamvu ituma abantu bativuza harimo uburebure bw’ingendo zijya ku ivuriro. Hari ababona ko ari kure ku buryo batahagera byoroshye cyangwa se bikabatwara amafaranga menshi kugera ku ivuriro. Niyo mpamvu rero tugerageza buri gihe kwegereza amavuriro hafi y’abaturage, kugira ngo babone serivisi z’ubuzima mu buryo bworoshye.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko aya mavuriro aje kuzuza gahunda ya Leta yo kubaka ivuriro muri buri kagari, mu rwego rwo kurushaho guha abaturage serivisi z’ubuvuzi mu buryo bworoshye.
Yatangaje ko nk’akarere bishimiye iki gikorwa, kuko cyujuje amavuriro y’ibanze 27 muri 54 ari mu mihigo y’akarere.
Umwali yavuze ko bazakora ibishoboka byose ayo mavuriro agatanga serivisi nziza birimo no gutanga abaganga bazavura abaturage bayagana.
Yasabye abaturage ‘‘kurigana bakahivuriza ndetse n’imbogamizi bagira bakatubwira kandi tunabasaba kuricungira umutekano no kuryitaho.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzuma cya Kacyiru, Ndatimana Janvier, yavuze ko iri vuriro rizatanga serivisi zo “gusuzuma, gupima, kuboneza urubyaro, gukingira abana, gutanga imiti ndetse no kubyaza.”
Amavuriro yubatswe mu Karere ka Gasabo yitezweho koroshya akazi k’abajyanama b’ubuzima, bita ku baturage umunsi ku wundi.
Umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu wa Gasasa hubatswe rimwe muri ayo mavuriro, Mukayiraba Winnie, yavuze ari umugisha kuko azoroshya akazi kabo.
Yagize ati “Tugize umugisha ukomeye. Twajyaga tugira abagore bajya kubyara ariko kujya kubageraho no guhamagara imbangukiragutabara bigatinda, ku buryo hari ababyariraga mu nzira. Ariko mu gihe iri vuriro riri hano, mu mudugudu hagati, bizajya bitworohera kugira ngo duhite tumugeza aha ngaha vuba.”
Yaboneyeho gusaba abaganga b’ibyo bitaro gutanga serivisi nziza kugira ngo n’abaturage bajye barigana bishimye.
Umuryango SFH Rwanda umaze kugira uruhare mu kubaka amavuriro y’ibanze 169 mu gihugu hose arimo 10 ari ku rwego rwa kabiri n’andi 10 ari kubakwa na yo azaba ari ku rwego rwa kabiri, bikazatuma amavuriro yose y’uwo muryango agera ku 179.
Usibye kubaka amavuriro, SFH Rwanda inatanga serivisi z’ubukangurambaga mu kuboneza urubyaro, kwirinda SIDA, kwirinda malaria, n’ibindi byorezo. Uyu muryango unatanga ibikoresho byifashishwa mu kurinda ubuzima birimo inzitiramibu, udukingirizo, ibikoresho byo kuboneza urubyaro n’ibindi.
Turatsinze yavuze ko SFH Rwanda ishaka ko buri muntu wese yagera kuri serivisi z’ubuvuzi bitamugoye kandi akayibona neza.
SFH ni umuryango watangiye mu 2012, ukaba ukorana n’ibindi bigo nk’icy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Imbuto Foundation, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), SJ Johnson, Abbott, IntraHealth, Amref Health Africa, UNICEF, Global Fund, USAID, CDC, DOD, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, PSI n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!