Alexithymia ni igihe umuntu agorwa no gusobanukirwa cyangwa kuvuga amarangamutima ye.

Ni igihe wumva ikintu kikubabaje, ariko ukabura uko ugisobanura. Ni cya gihe umuntu akubaza ati, ufite ikihe kibazo? Maze wamara gutondekanya amagambo ugiye kumusubiza, ukisanga uri kumubwira uti, “simbizi”, “ni danger”, cyangwa se uti, “birakaze”, maze ukicecekera.

Alexithymia ituruka ku bwirinzi ubwonko bwawe bushyiraho mu rwego rwo kwirinda kumvwa nabi cyangwa se gucirwa urubanza. Iyo ukunda kubwira abantu uko wiyumva bikarangira bari kugucira urubanza, ubwonko bwawe bwiga ko kubwira abandi uko wiyumva ntacyo bimaze.

Na none bishobora guterwa n’uko uri gutinya kuvuga uko wiyumva, maze amarangamutima yawe akazamukira icyarimwe ukananirwa kuyahagarika. Uhitamo kwicecekera aho gusohora amarangamutima kuko uba wumva ari byo bitekanye.

Alexithymia ishobora guhererekanywa mu muryango, igakomoka ku ihungabana, cyangwa igaterwa n’uburwayi bw’ubwonko nka Autisme, n’ubundi.

Kuyigobotora bisaba kuganira n’abahanga mu by’imitekerereze kandi ukagira abantu biteguye kukumva, n’iyo byabasaba imbaraga nyinshi.