00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trevo igiye gutanga Miliyoni 40 z’ishimwe ku banyamuryango bayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 December 2016 saa 07:21
Yasuwe :

Nyuma y’amezi 18 igeze mu Rwanda, Sosiyete TREVO ikora ikinyobwa Nyunganirabuzima, Trevo iratanga ishimwe rifite agaciro gasaga miliyoni mirongo ine (40,000,000 FRW) ku banyamuryango bayo.

Mu gihe gito iyi Sosiyete imaze ikorera mu Rwanda, hari abamaze kuyitabira bakoresha ikinyobwa kimwe rukumbi cyayo kibumbatiye imbuto n’ibimera 174 bifasha umubiri kwisana, kurwanya indwara za hato hato no kubungabunga amagara yabo ku bw’intungamubiri zikirangwamo.

Si ibyo gusa, ahubwo ukoresha Trevo wese akanayimenyesha abandi agenerwa ishimwe, ku buryo buri kwezi Trevo – Rwanda itanga amafaranga akabakaba miliyoni icumi (10,000,000 FRW) nk’ishimwe ku banyamuryango bayo, kandi bikaba bigenda bizamuka.

Umuyobozi wa Trevo ku Isi yakoze ubukangurambaga bwayo no mu Rwanda

Si ishimwe rya buri kwezi gusa , ahubwo abamenyekanisha Trevo ku rwego rushamaje, bagenerwa ishimwe risumbyeho, ryiyongera kuri ya mafaranga. Ni muri urwo rwego Trevo igiye kongera guhemba abakomeza kuba imena mu kuyimenyekanisha, bakazahabwa ibikoresho binyuranye birimo amashyiga agezweho akoresha Gaz (Cuisinieres a Gaz / Plaques), Frigo nziza zigezweho kandi ziramba, Computer ngendanwa (Laptops), Televizion nini zo mu bwoko bwa Flat Screen, Telephones za Android, hejuru ya byose hagatangwa imodoka nshya (brand new).

Bimwe mu bihembo bizatangwa

Ibi bihembo bifite agaciro gasaga miliyoni 40 z’amafaranga , biratangwa kuri iki cyumweru tariki ya 11/12/2016, mu birori byizihirizwa kuri Lemigo Hotel kuva isaa cyenda z’igicamunsi. Ibi bihembo n’amashimwe bikiyongera kandi ku bindi byatanzwe mbere , nabyo bifite agaciro gasaga miliyoni 15.

Ushaka kumenya uko yabungabunga ubuzima bwe, kandi akagera ku nzozi ze zo kwihaza mu bukungu, azamenya ibanga rikoreshwa n’abanyamuryango ba Trevo, rikababashisha kubigeraho.

Mark Stevens n'Umuryango we ni bo batangije sosiyete ya Trevo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages