00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Uwari mu bwato bwari butwaye abantu 1700 yishwe n’indi virusi biteza impagarara

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 14 May 2026 saa 11:21
Yasuwe :

Umugenzi w’imyaka 90 yitabye Imana, mu gihe abandi bagera kuri 50 bagaragaza ibimenyetso by’uburwayi, bikaba bikekwa ko ari ‘norovirus’ yibasiye abari mu bwato mu Bufaransa.

Ku wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi, ubwato bw’ikigo cya Ambassador Cruise Line bwahagaze mu Mujyi wa Bordeaux burimo abagenzi barenga 1.700.

Abari muri ubwo bwato [barimo n’abakozi babwo] bangiwe kubusohokamo nyuma y’uko uwo mugenzi wari ugeze mu zabukuru yitabye Imana azize ibyacyetswe ko ari ‘norovirus’ nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza birimo The Guardian na The Times, n’icyo mu Bufaransa cya France 24.

Ibi binyamakuru byatangaje ko abandi bagenzi bagera kuri 50 bagaragazaga ibimenyetso by’iki cyorezo cyandura vuba cyane. Abagenzi benshi ni abakomoka mu Bwongereza no muri Irlande.

Ubu bwato bwahagurutse mu Birwa bya Shetland muri Écosse ku wa 6 Gicurasi, buhagarara mu mijyi ya Belfast na Liverpool mu Bwongereza, no mu Mujyi wa Brest mu Bufaransa mbere yo kugera i Bordeaux.

Nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’ubuvuzi cya Mayo Clinic, norovirus ishobora gutera kuruka cyane no gucibwamo mu buryo butunguranye.

Iki kigo gikomeza kivuga ko akenshi iki cyorezo gikwirakwira binyuze mu biribwa cyangwa amazi yandujwe mu gihe cyo kubitegura cyangwa binyuze ku bintu byanduye.

Kiti “Norovirus ishobora no gukwirakwira binyuze mu guhura n’umuntu wanduye.”

Nubwo abantu benshi bakira badahawe ubuvuzi bwihariye, abana bato, abageze mu zabukuru n’abarwayi basanzwe bafite ibindi bibazo by’ubuzima, bashobora guhura n’ikibazo gikomeye cyo kubura amazi mu mubiri bikaba ngombwa ko bitabwaho byihariye n’abaganga.

Ubu bwato bwari butwaye abantu 1700 bwahagaze mu Bufaransa nyuma y'uko umuntu yishwe n'ibyaketswe ko ari nonovirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages