00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Hemejwe umushinga w’itegeko rikumira akato ku bafite ubwandu bwa SIDA wari umaze imyaka 15

Yanditswe na Ishimwe Daniel
Kuya 14 April 2017 saa 08:44
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Buhinde yemeje umushinga w’itegeko rikumira abaha akato ababana n’ubwandu bwa virusi itera Sida muri icyo gihugu.

Iki gihugu kiri mu binini ku isi, gikunda kugaragaramo akato gakorerwa abanduye Sida, babuzwa kugera kuri serivisi zinyuranye bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ibyo byatumye ku wa Kabiri, tariki 11 Mata, abagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu bemeza umushinga w’itegeko rizafasha mu gukumira ako kato.

Uyu mushinga uteganya ko bizaba binyuranyije n’itegeko guha akato umuntu wese ubana n’iyi virusi haba mu kazi, kwimwa uburenganzira bwo kwiga azira ko yanduye, kwimwa aho kuba n’ubwo kwivuza cyangwa se kuyobora ikigo cyaba icya leta cyangwa icy’abikorera. Iri tegeko kandi ritanga gasopo ku bantu bose bafite ibigo by’ubucuruzi babuza umuntu wanduye Sida kwinjira mu biro byabo.

Iri tegeko kandi riha uburenganzira umuntu ubana n’aka gakoko kutazajya ajya kwipimisha Sida, kwivuza cyangwa gukorerwaho ubushakashatsi atabishaka. Azaba yemerewe kandi kutavuga uko ahagaze atabishaka uretse igihe azaba yabisabwe n’inkiko.

Mu Buhinde hari abantu basaga miliyoni 2.1 babana n’ubwandu bwa Sida
nkuko raporo ya 2015 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida ibigaragaza.

U Buhinde ni ubwa gatatu ku isi mu bihugu bifite abantu benshi babana n’ubwandu bwa Sida nyuma ya Afurika y’Epfo ya mbere na Nigeria ya kabiri, ibihugu nabyo byamaze kwemeza itegeko nk’iryo.

Minisitiri w’Ubuzima mu Buhinde ,J.P Nadda yavuze ko iri tegeko ari “Igikorwa cy’amateka” cyo kurwanya abaha akato ababana n’ubwandu bwa Sida.”

Iko gikorwa kishimiwe n’imiryango myinshi iharanira uburenganzira bw’ababana n’ubwandu bwa Sida.

Umuyobozi mu kigo cyo mu Buhinde kivugira ababana n’ubwandu bwa Sida yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko ‘Hari ibikorwa byinshi bigaragaza akato cyane mu bitaro,amashuri no mu baturage’, gusa akemeza ko bigenda bigabanyuka.

Imibare ya UNAIDS igaragaza ko abantu miliyoni 36.7 babanaga na virusi itera Sida mu 2015. Mu Buhinde abarenga ibihumbi 68 bapfuye bazize Sida muri uwo mwaka.

Uyu mushinga wemejwe nyuma y’imyaka 15 uganirwaho kuko ibiganiro bya mbere kuri iyi ngingo byatangiye mu 2002.

Uyu mushinga w’itegeko wemejwe n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, mbere y’uko ushyirwaho umukono na Perezida w’u Buhinde ugahinduka itegeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages