Izi nkingo zageze ku kibuga cy’indege cya Kigali kuri uyu wa 4 Ukwakira 2021 zizanywe n’indege ya Qatar Airways.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko zakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe porogaramu zijyanye n’inkingo, Sibomana Hassan wari uhagarariye Minisante ndetse na Ambasaderi Kavaruganda Guillaume, Umuyobozi ushinzwe u Burayi, Amerika n'imiryango mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Izi nkingo zije ziyongera ku zindi ibihugu bitandukanye by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byageneye u Rwanda muri gahunda ya Covax igamije guha inkingo ibihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’Amajyambere kugira ngo bitazasigara inyuma mu rugamba rwo kurandura burundu Covid-19.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa 2.131.766 bahawe doze ya mbere y’urukingo ndetse muri bo abarenga miliyoni n’ibihumbi 600 bahawe doze ebyiri, aho benshi mu bazihawe ari abatuye mu Mujyi wa Kigali.

U Rwanda rufite gahunda yo gukingira abarenga 60% mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira, aho inkingo zimaze gutangwa mu Rwanda ari Pfizer-BioNTech na Astrazeneca ndetse hari n’iza Johnson & Johnson ruherutse kwakira mu ntangiriro za Nzeri.

Kuva muri Werurwe 2021 u Rwanda rwatangira gukingira, rumaze kwakira inkingo zirenga miliyoni 3,6 zabonetse muri gahunda ya Covax na AVAT (African Vaccine Acquisition Trust) yashyizweho na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yo kugura no gukwirakwiza inkingo mu bihugu bigize uyu mugabane.

Zageze i Kigali kuri uyu wa 4 Ukwakira 2021 zizanywe n'indege ya Qatar Airways
Zageze i Kigali kuri uyu wa 4 Ukwakira 2021 zizanywe n'indege ya Qatar Airways
Zakiriwe n'Umuyobozi ushinzwe porogaramu z'inkingo, Sibomana Hassan wari uhagarariye Minisante ndetse na Amb.Kavaruganda wari uhagarariye Minaffet
Zakiriwe n'Umuyobozi ushinzwe porogaramu z'inkingo, Sibomana Hassan wari uhagarariye Minisante ndetse na Amb.Kavaruganda wari uhagarariye Minaffet
Izi nkingo zizafasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo gukingira abarenga 60% mbere y'uko 2022 irangira
Izi nkingo zizafasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo gukingira abarenga 60% mbere y'uko 2022 irangira