Ibi babivuze mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Mbere mu karere ka Rubavu, yo kurebera hamwe umusaruro wavuye mu masezerano y’imikoranire mu kurwanya icyorezo cya Ebola kimaze guhitana benshi muri Congo.
Minisitiri w’ubuzima wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Eteni Longondo yavuze ko nk’abaturanyi bagomba gukorera hamwe haba kuri ubu bugarijwe na Ebola na nyuma.
Yagize ati “Turi abaturanyi, tugomba kubana no gukorana mu guhashya icyorezo cya Ebola. Twebwe muri Congo twafashe ibyemezo bikomeye kandi twiyemeje gukorana n’abandi twirinda ko Ebola yazagera n’ahandi kandi na nyuma yo kuyihashya tuzakomeza urugamba rwo kuyihashya aho izaboneka hose’’.
Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba yavuze ko ashima imikoranire hagati y’ibihugu byombi cyane cyane uburyo Congo yitwaye muri icyo kibazo.
Ati “Turi kurebera hamwe aho imikoranire igeze mu kurwanya icyorezo cya Ebola. Buri munsi tugenda duhanahana amakuru kuko bo bafite icyorezo kandi uko bitwaye kugeza ubu bakaba nta murwayi bafite muri Goma, ni ibyo gushimirwa kandi tugenda tubigiraho’’.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, igaragaza ko Ebola imaze guhitana abantu bagera ku 2000 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo guhera umwaka ushize.
Mu guhashya ko icyo cyorezo kigera mu Rwanda, hashyizweho uburyo butandukanye bugamije gukumira nk’ibigo byiteguye kwakira umurwayi wa Ebola aramutse abonetse, gupima abaturage ku mipaka, gushyiraho uburyo bwo gukaraba ku hantu hahurira abantu benshi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO