Iyi nama izwi nka ‘World Healthcare Students Symposium (WHSS)’, iba buri myaka ibiri, aho iy’uyu mwaka izabera mu Rwanda, ahasanzwe habera inama zikomeye hazwi nka Camp Kigali, kuva tariki ya 23-27 Ugushyingo 2017, ikazateraniramo ababarirwa hagati ya 2000 na 3000, umubare uzaba ubaye munini mu mateka yayo.
Iyi nama ihuriramo abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuvuzi bw’amenyo, farumasi, abiga ubuvuzi bw’amatungo n’abandi bose biga ibifite aho bihuriye n’ubuzima.
Kabogo Janvier ukuriye ihuriro ry’abari gutegura iyi nama, yavuze ko abazayitabira bazarebera hamwe ibibazo by’ubuzima byugarije Isi n’ibisubizo byabifatirwa.
Ati “Ni inama izaba ije gukemura ibibazo by’ubuzima, cyane abantu bashishikarizwa gukorera hamwe kuko ibibazo biri mu buzima birakomeye kandi bisaba ko abantu bicara hamwe bagakorana, haba ku rwego rw’ibitaro, ku rw’abanyeshuri no mu kazi muri rusange.”
Uretse abanyeshuri, iyi nama ibereye bwa mbere muri Afurika, izanatumirwamo abantu bakomeye bafite ubunararibonye mu by’ubuzima bazatanga ibiganiro ku bazaba bayitabiriye, mu rwego rwo kubafasha kubonera umuti ibibazo bibugarije.
Zimwe mu ntego zihariye z’iyi nama, harimo kumva neza uruhare rw’ubuvuzi muri gahunda zigamije iterambere rirambye (SDGs), gufasha mu ishyirwaho ry’amahuriro akomeye y’abanyeshuri biga iby’ubuzima n’abahanga muri byo hagamijwe guhangana n’ibibazo bigaragara muri uru rwego hifashishijwe ubushakashatsi n’ubundi bunararibonye buturuka mu nama n’andi mahugurwa anyuranye, gushishikariza leta z’ibihugu guha umwanya urubyiruko mu ifatwa ry’ibyemezo haherewe ku banyeshuri n’ibindi.
Mu bindi bizaganirwaho harimo indwara zitandura, izandura, itabi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, indwara zo mu mutwe; abayitegura bagashimangira ko bazereka amahanga ibyo u Rwanda rwakoze mu guhanga n’ibyo bibazo ndetse banigire ku bandi ibindi byabafasha kubirandura mu gihe kiri imbere.
Icyiciro cya mbere cyo kwiyandikisha ku bazayitabira, cyatangiye ku itariki 1 Mata kugeza ku wa 30 Nyakanga, icya kabiri cyo kizatangira tariki 8 Kanama kugeza ku wa 30 Nzeri 2017. Kwiyandikisha bikorerwa ku rubuga rwa internet rw’iri huriro ari rwo www.whss2017.org
Inama nk’iyi, iheruka guteranira i Skopje muri Macedonia, mu Ugushyingo 2015. Iy’uyu mwaka izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Hagamijwe kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye mu 2030: Uruhare rwo guhuriza hamwe inzego zitandukanye mu buvuzi.”



















TANGA IGITEKEREZO