00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rukeneye nibura abakozi 3.000 b’abanyamwuga mu gutanga ubutabazi bw’ibanze

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 29 April 2026 saa 04:44
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko u Rwanda rukeneye nibura abakozi 3.000 bafite ubumenyi bwisumbuye mu gutanga serivisi y’ubuvuzi bunyuze mu butabazi bwihuse (Pre-Hospital Emergency Medical Services), ku buryo babasha gutanga iyi serivisi mu gihe cyemewe ku rwego mpuzamahanga, aho ubusanzwe batakabaye barenza iminota 10 bataragera ku wasabye ubutabazi.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa wa 29 Mata 2026 n’Umuyobozi ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga muri MINISANTE, Dr. Nkeshimana Menelas, ubwo hasuzumwaga Ubumenyi bw’abakozi 25 bamaze iminsi 10 bahugurwa na Minisiteri y’Ubuzima, mu kuzamura urwego rw’ubuvuzi bunyuze mu butabazi bwihuse.

Ni igikorwa cyabereye mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga y’Ubumenyingiro, Ishami rya Kigali (RP Kigali College). Abahuguwe basanzwe ari abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye no gutanga serivisi y’ubutabazi rusange.

U Rwanda rwifashishije abakozi b’Ishyirahamwe Association of Ambulance Professionals Uganda ryo muri Uganda kugira ngo bahugure aba 25.

Umuyobozi ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Nkeshimana Menelas, yavuze ko u Rwanda rusanganwe abakozi batanga serivisi y’ubutabazi bw’ibanze, ariko ko mu gihe rufite imbangukiragutabara (Ambulances) zisaga 500, rukeneye kongera abakozi batanga ubutabazi ku cyigero cyagenwe ku rwego mpuzamahanga, nibura bakaba 3.000 batanga ubwo butabazi hifashishijwe izo mbangukiragutabara.

Ati ‘‘Iyo ugiye no kureba mu modoka za Ambulances dufite, tugeze kuri 500. Abakozi dukeneye ni benshi kurusha abo dufite. […] Nibura dukeneye abakozi 3.000. Ariko ufashe abo dufite muri Kigali, ugafata n’abo dufite mu bitaro, nta nubwo turagera ku bakozi 500.’’

Abakozi 25 bamaze iminsi bahugurwa, bagaragaje ubumenyingiro bw’ibyo bigishijwe aho hifashishijwe abaturage bagaragajwe nk’abagonzwe n’ibinyabiziga, berekana uko bakwiye guhabwa ubutabazi bwihuse kandi mu buryo bwa kinyamwuga.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu Ishami rishinzwe ubutabazi rusange, Turikumwe Jean d’Amour, yakomoje ku byo yungukiye muri aya mahugurwa, cyane cyane nko gutabara abakoze impanuka bakagezwa kwa muganga ku gihe.

Ati ‘‘Twahuguwe twongera ubumenyi ku byo dusanzwe dukora, ariko na none kandi tureba uburyo bugezweho ku rwego mpuzamahanga […], kugeza tubatabaye byihuse ku buryo mu gihe kitarenze iminota 10 twaba twamaze gukura abo bantu aho bakoreye impanuka tukabageza kwa muganga, nibura tukubahiriza isaha imwe icyo twita ’Golden Hour’."

Mu Rwanda, serivisi y’imbagukiragutabara ikora iri ku rwego rw’aho nibura abatanga ubutabazi bw’ibanze bakoresha iminota 15 kugira ngo babe bageze ku wahamagaye asaba ubwo bufasha, mu gihe ubundi itakabaye irenga 10.

Iyo minota yabaga myinshi bigizwemo uruhare n’uko imbangukiragutabara yashoboraga gutinda mu nzira kubera umuvundo w’imodoka, gusa hatangiye kwifashishwa ibirimo moto ku buryo utanga ubutabazi bw’ibanze ashobora kugera vuba ku wabusabye, akaba ari kumwitaho mu gihe hagitegerejwe imbangukiragutabara imugeza kwa muganga.

U Rwanda kandi rusanganywe ibirimo moto, ubwato, imodoka na kajugujugu, zishobora gutanga ubutabazi bw’ibanze kandi bwihuse ku babikeneye yaba ari bake cyangwa ari benshi icyarimwe. Abakozi 25 bahugiriwe gutanga ubwo butabazi, bazatoranywamo abazahugura abandi.

Mu rwego rwo kongera umubare w’abatanga ubutabazi bw’ibanze bwa kinyamwuga kandi bwihuse, Minisiteri y’Ubuzima irimo no gukorana n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga y’Ubumenyingiro, ku buryo hari abandi bagiye kwigishirizwamo mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma bakazatangira gutanga iyo serivise.

Ukeneye ubutabazi bw’ibanze, ahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 912.

Abantu 25 bahuguwe bagaragaje mu ngiro uko bakwiye gutanga ubutabazi bw'ibanze
Ambulance ntiba ikwiye kurenza iminota 10 itaragera ku wasabye ubutabazi bw'ibanze kandi bwihuse
Hifashishijwe abaturage bagaragajwe nk'abagonzwe n'ibinyabiziga, mu kugaragaza uko uwagonzwe akwiye guhabwa ubutabazi bwihuse
Mu busanzwe, uwakoze impanuka ntaba akwiye kurenza isaha ataragezwa kwa muganga yahujwe n'umuganga umuvura
U Rwanda rukomeje gutera imbere mu kugira ibikoresho byifashishwa mu gutanga ubutabazi bw'ibanze kandi bwihuse
Ubwo umwe mu bifashishijwe muri iki gikorwa yasukagwaho ibisa n'amaraso, mu kumugaragaza nk'uwakomerekeye mu mpanuka
Ukeneye ubutabazi bw’ibanze, ahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 912

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages