U Rwanda rwatangaje ko buri muntu waturutse muri Espagne na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) agomba kuzajya apimwa Ebola mu bushishozi kandi akavuga uko amerewe buri munsi ahamagara kuri nimero 144 hagati ya saa moya za mu gitondo na saa mbiri z’ijoro mu minsi 22 ya mbere akigera mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima yatanze aya mabwiriza ku cyumweru ku wa 19 Ukwakira 2014 ivuga ko areba buri wese yaba agaragaza ibimenyetso bya Ebola cyangwa atabifite.
Kugeza ubu u Rwanda ntirumerera abamaze iminsi 22 bakandagiye mu bihugu bya Guinea, Liberia, Senegal na Sierra Leone kurwinjiramo .
Mu bantu 8 bamaze kuvurirwa Ebola muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva yakwibasira Afurika y’Iburasirazuba mu ntangiriro z’uyu mwaka, umwe muri bo Thomas Duncan yabaciye mu myanya y’intoki.
Muri icyo gihugu hari abantu barenga ijana bose bavuye muri Liberia cyangwa Sierra Leone bakiri mu kato bakekwaho icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima irapima Ebola buri wese uciye ku mipaka y’u Rwanda cyangwa urwinjiriyemo ku kibuga cy’indege cya Kanombe.
Buri muntu winjiye mu Rwanda yuzuza urupapuro rw’ubuzima nk’uko yuzuza urw’urugendo.
Abarengeje igipimo cy’ubushyuhe cya 99.5 cya Fahreneit (9 37.5 Celsius) cyangwa bagenze muri Guinea, Senegal, na Sierra Leone bashobora kwangirwa kwinjira mu gihugu.
Kuri ubu abantu 10 000 bakekwaho Ebola mu bihugu birindwi (Guinea, Liberia, Senegal, Sierra Leone, Espagne na Usa).
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS rivuga ko abajya gushyika 5000 bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo, impuguke mu buzima zigatinya ko uyu mubare shobora kwiyongera.



















TANGA IGITEKEREZO