Ni mu itangazo iyi minisiteri yashyize hanze kuri uyu wa 17 Gicurasi 2026.
Ni nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kuri iki Cyumweru ryatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri RDC na Uganda, gihangayikishije ku rwego rw’Isi.
Mu butumwa Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yavuze ko muri ibi bihugu abamaze kwandura Ebola barenga 300, mu gihe abo yishe ari 88.
MINISANTE iti “Nta muntu wanduye Ebola wagaragaye mu Rwanda. Nk’uburyo bwo kwirinda, u Rwanda rwashyize imbaraga mu gupima no kwitwararika ku mupaka wa RDC.”
MINISANTE yagaragaje ko amatsinda yo mu nzego z’ubuzima aryamiye amajanja ndetse uburyo bwo kugenzura bwakajijwe kugira ngo haramutse hagaragaye uwanduye iyi ndwara, byatahurwa kare ndetse akitabwaho byihuse.
Iyi minisiteri kandi yavuze ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye baba ab’imbere mu gihugu mu karere no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo amagara y’Abaturarwanda abungabungwe.
Kuva mu gitondo cyo ku wa 17 Gicurasi 2026, imipaka ihuza u Rwanda na RDC, mu Karere ka Rubavu, yafunzwe kubera Ebola.
Ku wa 17 Gicurasi 2026 na bwo Umujyi wa Goma wo mu Burasirazuba bwa RDC wagaragayemo umurwayi wa Ebola.
Ni amakuru yatangajwe n’Umuyobozi w’Ikigo cya RDC gishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, Prof Jean Jacques Muyembe.
Muyembe yavuze ko umurwayi wagaragaye i Goma ari umugore w’umugabo uherutse kwicwa na Ebola mu gace ka Bunia.
Kuva mu 1976, RDC yibasiwe n’ubwoko 16 bwa Ebola burimo ubwahawe izina ‘Zaïre’, ubwa Sudani bwaturutse muri Sudani na Bundibugyo. Ubu bwa gatatu ni bwo bwagarutse.
OMS igaragaza ko muri rusange, Ebola yica 50% by’abayanduye, icyakoze hari ubwo byagiye bihinduka, igipimo kijya hagati ya 25 na 90%. Usobanura ko nubwo cyica byihuse, iyo kibonetse kare, ubuzima bw’umurwayi bushobora kurokorwa.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya, aherutse kuvuga ko umwihariko wa Ebola ya Bundibugyo ari uko nta muti cyangwa urukingo byayo bihari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!