Bikubiye mu itangazo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyashyize hanze ku wa 10 Gicurasi 2026.
Iby’iyi ndwara byatangiye kumenyekana mu minsi ishize ubwo yahitanaga bamwe mu bantu 150 bari mu bwato bwa M/V Hondius bari mu rugendo, ibyatumye abagenzi bahera mu bwato, kuko ibihugu byatinyaga kubakira.
Ubu bwato bwahagurutse mu Mujyi wa Ushuaia mu Majyepfo ya Argentine, mu rugendo rwo kureba ibyiza nyaburanga byo ku Mugabane ukonja cyane wa Antarctique n’ahandi.
Ibyari ibyishimo byahindutse agahinda ubwo abantu batangiye kurwara umusubizo bamwe baranapfa birayoberana.
Umwe muri bo yapfuye tariki 11 Mata 2026. Umurambo we wagumye muri ubu bwato kugeza tariki ya 24 Mata, ubwo wavanwagamo bageze ku Kirwa cya St Helena, maze umugore we asohoka mu bwato kugira ngo amuherekeze. Uyu mugore na we yaje kurwara maze apfa nyuma y’iminsi itatu gusa.
Ku itariki ya 2 Gicurasi, umugenzi wa gatatu ukomoka mu Budage na we yapfiriye muri ubu bwato. Undi mugenzi ukomoka mu Bwongereza na we yararwaye bikomeye, avanwa mu bwato igitaraganya ajyanwa kuvurirwa muri Afurika y’Epfo, aho basanze yaranduye ‘hantavirus’.
Ibi byatumye ibihugu byinshi aho ubu bwato bwagiye bunyura ku bufatanye n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, bikurikirana iyi ndwara, ikomoka ku mbeba.
Hantavirus ni indwara iterwa na virusi zikunze kuba mu ngugunnyi/inkegesi (rodents) cyane cyane imbeba.
Abantu bashobora kwandura binyuze mu guhumeka umwuka wandujwe n’inkari, ibisigazwa, cyangwa amacandwe y’ingugunnyi/inkegesi.
Bayandura kandi binyuze mu gukora ahantu handuye umuntu akikora ku munwa, ku izuru, cyangwa mu maso, kurya cyangwa kunywa ibiribwa n’amazi byanduye.
Itangazo RBC yashyize hanze rigira riti “Ubwoko bwa virusi yagaragaye muri iki cyorezo bwitwa Andes virus. Ni bwo bwoko bwonyine bwa Hantavirus buzwi bushobora kwandura hagati y’abantu, nubwo biba gake cyane kandi bigasaba kuba abantu bicaranye umwanya muremure cyane kandi begeranye.”
Ibimenyetso bishobora kugaragara hagati y’icyumweru kimwe n’ibyumweru umunani nyuma yo guhura n’iyi virusi, harimo kugira umuriro mwinshi no gutitira, kubabara umutwe, kubabara imikaya no mu ngingo, umunaniro, kuribwa mu nda, kugira isesemi, guhitwa no kuruka.
Umuntu kandi ashobora kugira, inkorora, guhumeka nabi, kubabara mu gituza, indwara zikomeye z’ubuhumekero.
RBC yakomeje iti “Kubera ko ibi bimenyetso bishobora gusa n’iby’ibicurane (influenza/grippe), malariya cyangwa Covid-19, ni ingenzi kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu arwaye.”
Ubu bwato kuko bwarimo abantu baturutse mu bihugu bitandukanye ibihugu byinshi byari bifitanye isano ya hafi na bwo byatangiye gukurikirana.
Birimo Argentine ubu bwato bwaturutsemo, Afurika y’Epfo hamwe aba barwayi bavuye mu bwato bakajya kuvurirwa, u Buholandi na bwo bwakiriye bamwe muri aba bantu, u Busuwisi kuko hari umuturage wabwo wavuye muri ubu bwato agasanganwa Andes virus, Cape Verde aho ubu bwato bwari bwaheze n’ibindi.
Izina hantavirus rikomoka ku ruzi rwa Hantan River ruri muri Koreya y’Epfo kuko ari ho yagaragaye bwa mbere ivumbuwe na Dr. Ho-Wang Lee mu 1978.
Ni virusi ishobora gutera indwara zikomeye zishobora guhitana abazirwaye nubwo idakunze kuboneka cyane.
Iyi virusi iba mu nkegesi nk’imbeba cyane cyane imbeba nto zitwa Deer mice zikunze kuba mu Majyaruguru ya Amerika cyane cyane mu mashyamba, mu mirima no mu byatsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!