Bimwe mu bibazo byugarije umugabane w’Afurika mu rwego rw’ubuzima, hagarukwa ku mubare munini w’abana bapfa bavuka, ababyeyi bapfa babyara, abazira indwara zisanzwe n’izindi kandi ko bishobora kubaho igihe umurwayi abagwa.
By’umwihariko, Ishami ry’Umuryano w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryagaragaje ko Afurika idindizwa cyane n’impfu za hato na hato, aho mu 2015 abana 81 ku 1000 bapfaga bataruzuza imyaka itanu, nibura mu bantu igihumbi, 306 bapfa bazize impfu zisanzwe.
Intego z’iterambere rirambye (SDGS) Isi yiyemeje kubahiriza kugeza mu 2030, hifuzwa ko ibihugu byose biba bifite serivisi z’ubuzima zinoze, abaturage bafite imibereho myiza.
Kuri uyu wa 8 Werurwe 2018, ubwo i Kigali hatangiraga inama y’iminsi ibiri igamije kuganira ku buryo hakubakwa serivisi z’ubuvuzi zitajegajega kandi zita ku baturage, Minisitiri Dr Gashumba yavuze ko kwegereza serivisi z’ubuzima abanyarwanda no kutihutira kubaga ari imwe mu ngamba zafashwe.
Yagize ati “Mu Rwanda kugira ngo impfu zikurikirana no kubaga zigabanuke, icya mbere ni ukwirinda kubaga kuko ujya kubaga umubyeyi ari uko byananiranye; icyo dukora mu kubyirinda ni bwa buvuzi bw’ibanze hasi mu midugudu, abajyanama b’ubuzima, Poste de santé byegerejwe abaturage kugira ngo bivuze hakiri kare, umubyeyi najya ku bise aze hakiri kare, ntatinde ngo azagere igihe cyo kubagwa. Ikindi ni ugushyira ubushobozi mu mavuriro.”
Yasobanuye ko ubwo bushobozi bukubiye mu bikoresho bihagije n’abakozi bashoboye ku buryo umurwayi ahabwa ubutabazi akeneye kandi neza.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb. Gatete Claver, yavuze imwe mu mpamvu yatumye icyizere cyo kubaho ku banyarwanda kikava ku myaka 50 kikagera kuri 67 ubu, ari uko urwego rw’ubuzima bwagenewe ingengo y’imari ingana na 15%; ni ukuvuga asaga miliyari 193,6 Frw muri miliyari 2,094.9Frw y’umwaka wa 2017/18.
Yongeye ati “Mbere y’uko dutekereza gushora imari mu bindi bice, tubanza kuzirikana ko ubuzima bw’umunyarwanda ari ikintu gikomeye kandi cy’ingenzi.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’intego za SDGs muri Afurika, Dr Belay Begashaw, yavuze ko uburangare bw’abakora ubuvuzi mu kubaga bushobora gutuma abantu bapfa, bikadindiza intego za SDG’s.
Yagize ati “Twavuze ku bwiza no kutirengagiza inshingano, ntitwakwibagirwa ko hari ikibazo cyo kutita ku barwayi mu gihe babagwa kandi ingaruka zabyo ziraremereye kuko ni ubuzima bw’umuntu tuba ducunga.”
Umwanzuro wa 11 n’uwa 13 mu yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru wa 15 ugaruka ku ngamba zihamye zo kwegereza ubuvuzi abanyarwanda binyuze mu kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima no gushyira Poste de santé kuri buri kagari.
Uwa 11 ugira uti “Gushyigikira ibikorwa by’Abajyanama b’ubuzima hagamijwe kubafasha kunoza umurimo wabo.” Naho uwa 13 ukagira uti “Kwihutisha igikorwa cyo gushyira poste de santé ku rwego rw’Akagali aho zitaragera, mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima”



















TANGA IGITEKEREZO