00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwafunze imwe mu mipaka iruhuza na RDC kubera Ebola

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 17 May 2026 saa 08:53
Yasuwe :

Kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 17 Gicurasi 2026, imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Karere ka Rubavu, yafunzwe kubera icyorezo cya Ebola gikomeje gusya kitanzitse muri iki gihugu cy’igituranyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yahamirije IGIHE ko imipaka ibaye ifunzwe mu gihe kitazwi, mu buryo bwo gukumira iki cyorezo.

Ati "Imipaka ihuza Goma na Gisenyi irafunzwe by’agateganyo mu gukurikirana icyorezo cya Ebola, turakomeza kuganira n’abaturage bacu tubasobanurire impamvu byakozwe."

Yakomeje asaba abaturage kwihanganira izi mpinduka, kuko amagara yabo akeneye kurengerwa.

Kuri ubu inzego z’ubuzima zikomeje gusuzuma Abanyarwanda bari kwambuka bava muri RDC, n’Abanye-Congo bari gutaha, kuko bo bakiri kwemererwa gukoresha imipaka.

Iki cyemezo kireba abakoresha imipaka ya Petite barrière, Grande barrière n’uwa Kabuhanga.

Kugeza ubu imipaka ihuza Umujyi wa Rusizi na Bukavu yo iracyafunguye.

Uwizeyimana Afissa ukora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka, yavuze ko ari mu bamenye iki cyemezo cy’u Rwanda mu gihe yaragiye kwambuka.

Ati "Twabyutse tuje mu kazi ko kohereza ibicuruzwa tuhageze dusanga umupaka wafunzwe kubera icyorezo cya Ebola kiri mu baturanyi."

Yakomeje asaba ko ubuyobozi bwabafasha hagashyirwaho ingamba zihamye zo guhangana n’iki cyorezo ubucuruzi budahagaze, nko kubabumbira mu matsinda hakajya hambuka bake bagacururiza abandi, mu kwirinda ko ibyo bacuruza byakwangirika.

Mukeshimana Emeritha umaze imyaka 20 mu bucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka, yavuze ko biteguye gukurikiza ingamba zose Leta ishyiraho zigamije kurengera ubuzima bwabo, ariko na none ikwiriye gutekereza ku bicuruzwa bibora.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo byatangajwe ko mu Ntara ya Ituri habonetse umurwayi wa Ebola. Ku wa Gatandatu Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika, cyatangaje ko abanduye bageze kuri 336, mu gihe abapfuye ari 87.

Kuri uwo munsi kandi Uganda yatangaje ko yabonye umuntu wa mbere ufite Ebola, ndetse nyuma aza kugwa mu bitaro i Kampala, bituma abamaze kwicwa n’iki cyorezo baba 88. Kuri ubu muri Uganda habonetse umuntu wa kabiri wanduye.

Abanduye bose bari baherutse kugirira ingendo muri RDC.

Iyi virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo virus yabonetse bwa mbere muri Uganda mu 2007-2008, yandura abantu 149, yica 37. Mu 2012 yagaragaye muri RDC mu gace ka Isiro, yandura abantu 57, yica 29.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, gihangayikishije ku rwego rw’Isi.

Kuba OMS yatangaje ko iki cyorezo cyugarije Isi, bivuze ko ibigo, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikwiriye gushyira imbaraga n’amikoro mu kukirwanya, gusa Tedross yashimangiye ko ibihugu bidakwiriye gufunga imipaka.

Ingendo zahise zihagarikwa ku baturage bashaka kwambuka ngo bajye i Goma
Iki cyemezo cyo guhagarika ingendo cyatangiye kubahirizwa mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru
Abaturage bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka basabwe kwitonda kubera icyorezo cya Ebola kiri hakurya muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages