Ni umuhigo u Rwanda rwesheje ku wa 20 Nzeri 2021 kuko ribwo rwakingiye abaturage miliyoni 1,3. Kuri ubu mu Rwanda abamaze guhabwa doze ya mbere ni 1 840 527 mu gihe abahawe doze ebyiri ari 1 399 753.
Muri Gicurasi 2021, nibwo Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yashyizeho intego ko nibura buri gihugu cyo ku Isi gikwiye kugeza muri Nzeri 2021 kimaze gukingira abaturage bangana na 10% ndetse bikazagera mu Kuboza 2021 kimaze gukingira 40% na 70% hagati ya 2022.
OMS yavugaga ko gukingira aba baturage haherewe ku bakora mu nzego z’ubuzima n’abafite ibyago byo kuzahazwa na COVID-19 bizafasha mu kuba Isi yasubira mu buzima busanzwe kuko bizagabanya umubare w’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo.
Ibihugu bimaze kuyigeraho muri Afurika ni 14%, mu gihe ibyageze ku ntego yo gukingira abaturage babyo bangana na 40% ari bitatu. Mu bihugu byateye imbere ibimaze kugera kuri iyi ntego bibarirwa muri 90% mu gihe ibindi 70% byo byageze ku ntego yo gukingira 40% by’abaturage babyo.
Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Dr Salla Ndoungou Ba yavuze ko ari ibintu byiza kuba u Rwanda rwabashije kwesa uyu muhigo, yemeza ko rusanzwe ari intangarugero mu Karere.
Ati “Nshimishijwe n’uyu muhigo weshejwe, u Rwanda rumaze igihe ari urugero rw’imikorere myiza mu karere kuva rwatangira gukingira muri Werurwe. Ndashima Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo kubera umuhate wabo uhoraho bashyize muri gahunda zo kurinda Abanyarwanda COVID-19.”
Kugeza ubu u Rwanda rumaze kubona doze miliyoni 3,4 z’inkingo za COVID-19, zirimo izo rwabonye binyuze muri COVAX ndetse n’izo rwabonye binyuze mu butwererane rufitanye n’ibindi bihugu.
Kuba u Rwanda rumaze gukingira abasaga 10% by’abaturage barwo ni ibintu bitangiye gutanga umusaruro haba mu kugabanuka kw’abandura n’abahitanwa na COVID-19, nko ku wa 21 Nzeri 2021, handuye abantu bashya 246, mu gihe hapfuye batanu. Ni imibare mito ugereranyije n’ababonekaga muri Nyakanga na Kanama.
Ibi byatumye Guverinoma yoroshya zimwe mu ngamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo, nk’aho utubari twongeye gukomorerwa nyuma y’amezi asaga 18 dufunze. Isaha ya nyuma y’ingendo mu Mujyi wa Kigali kandi yakuwe saa yine ishyirwa saa tanu z’ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!