00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwakiriye ku mugaragaro icyicaro cy’Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti: Umusaruro utegerejwe

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 10 June 2023 saa 05:01
Yasuwe :

U Rwanda n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kuri uyu wa Gatandatu basinye amasezerano yo kwakira no gutangiza ku mugaragaro imirimo y’Ikigo Nyafurika gishinzwe imiti, African Medicines Agency (AMA).

Muri Nyakanga umwaka ushize, Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yatoreye u Rwanda kwakira icyicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti.

Iki kigo kizafasha mu gushyiraho amategeko ajyanye n’imiti hagamijwe kuzamura ireme ry’ubuvuzi butangirwa kuri uyu mugabane, koroshya ikwirakwizwa ryayo n’ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko iki kigo kije kuziba icyuho cyo kuba ku mugabane wa Afurika nta rwego ruhuriweho ruhari rugenzura imiti kuko kenshi wasangaga ibihugu bifite gahunda zabyo zitandukanye zo kuyigenzura.

Dr Nsanzimana yavuze ko iki kigo kizajya kigenzura imiti n’ibindi bivura abantu cyangwa bikoreshwa ku buzima bw’abantu kugira ngo kirebe ko bifite ubuziranenge ndetse binagire umumaro munini w’uko imiti n’ibikoresho byo kwa muganga bikorerwa ku mugabane wa Afurika.

Ati “Hari imiti ikorerwa muri Afurika cyangwa iza muri Afurika ariko nta muntu cyangwa urwego rwayigenzuraga mu rwego rwa Afurika nk’umugabane…biba bikenewe ko ku mugabane hamenywa ngo imiti iri gutambuka ifite ubuhe buziranenge”.

Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwaratoranyijwe ngo rwakire icyicaro cy’iki kigo harebewe ku byo igihugu kimaze kugeraho, haba mu miyoborere, kwita ku mibereho myiza y’abaturage ndetse n’uruhare kigira mu gufasha ibindi bihugu ku mugabane cyangwa gufatanya nabyo.

Hanarebwe ku nzego z’ubuzima z’igihugu, ubushake ubuyobozi bufite mu guteza imbere ubuzima n’ibindi igihugu cyagombaga gutanga cyo cyakire icyicaro cya AMA.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubuzima muri AU, Cessouma Minata Samate, yavuze ko iki kigo kizatuma umugabane wa Afurika ubasha kwikorera imiti n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.

Ati “Afurika ihura n’ikibazo cy’imiti y’imyiganano, ifite ubuziranenge buke cyangwa idafite ubushobozi bwo kuvura indwara. Ikigo cyacu kizatuma dushakira igisubizo icyo kibazo”.

Iki kigo kandi kizatuma ibihugu bya Afurika bihuza uburyo bwo kwandika imiti, ubufatanye n’ubugenzuzi ku miti.

Cessouma Minata yasabye ibihugu byose gushyira umukono ku masezerano ashyiraho iki kigo kugira ngo kizabashe kugera ku ntego zacyo nta nkomyi.

Ati “Niba dushaka kugira abaturage bafite ubuzima bwiza ni ngombwa ko imiti ikwirakwira. Ntabwo twagera kuri Afurika twifuza tudafite abaturage bafite ubuzima bwiza”.

Leta y’u Rwanda yatanze aho iki kigo kizakorera, igikurikiyeho ni ugushyiraho abayobozi no gushaka abakozi, ibikoresho, laboratwari bazakoresha ndetse no gushyiraho igenamigambi.

Muri Gashyantare 2019 nibwo umwanzuro ushyiraho AMA watowe n’Inteko Rusange ya AU aho iri shami ryitezweho gufasha mu rugendo rwo kugeza imiti yujuje ubuziranenge kandi ihendutse ku mugabane wa Afurika.

Ku wa 5 Ugushyingo 2021 ni bwo iki kigo cyatangiye gukora nyuma y’uko ibihugu bisinye amasezerano agena ko gishyirwaho. U Rwanda rwemeje amasezerano ashyiraho iki kigo ku wa 7 Ukwakira 2019.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubuzima muri AU, Cessouma Minata Samate na Minisitiri Dr Nsanzimana basinya amasezerano
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatandatu
Minisitiri w'Ubuzima Dr Nsanzimana yavuze ko iki cyicaro kizatuma Afurika ikoresha imiti yujuje ubuziranenge
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubuzima muri AU, Cessouma Minata Samate yavuze ko aya masezerano azatuma ikwirakwira ry'imiti muri Afurika ryoroha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages