00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashyize abaganga bahoraho ku kibuga cy’indege mu gukumira Coronavirus ikomeje guhitana abantu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 January 2020 saa 10:34
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyatangaje ko cyashyizeho itsinda ry’abaganga bahoraho 10 n’abandi bashobora kuryunganira igihe bibaye ngomba, bapima ibimenyetso bya Virus ya Coronavirus kuri buri muntu wese uvuye hanze y’u Rwanda, cyane cyane mu Bushinwa cyangwa uwo bikekwa ko yahageze kandi bashobora no gutanga ubufasha ku muntu babisangana.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo virus ya Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa. Imibare mishya imaze gukusanywa igaragaza ko mu bantu barenga 6000 iki cyorezo kimaze kugararaho mu bihugu hafi 20, abarenga 130 kimaze kubica.

Ni icyorezo cyakangaranyije amahanga, cyane cyane mu bihugu cyagaragayemo hafatwa ingambi zidasanzwe zigamije kugabanya umuvuduko gifite mu gukwirakwira zirimo gutanga ubuvuzi bwihuse, gusuzuma abantu ku bibuga by’indege n’ibindi.

Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye IGIHE ko iki cyorezo kitaragera mu Rwanda ariko kuva gitangiye kuvugwa rwahisemo gushyira itsinda ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe mu gukumura ko cyagera mu Rwanda.

Ati “Itsinda rero rigenda ryongererwa ubushobozi bitewe n’uko iki cyorezo kiri kongera imbaraga. Icyo abarigize bakora, barasuzuma abantu binjiye mu gihugu bose, cyane cyane abaturutse mu Bushinwa cyangwa abahuye n’abaturutseyo.”

Uretse gupima ibimenyetso by’iyi ndwara hari n’ibibazo bitandukanye umuntu abazwa biganisha ku kuba yashyirwa mu cyiciro cy’ukekwaho ibyago byo kwandura iyi Virus.

Ati “Dufite n’ivuriro rihasanzwe ririmo abaganga n’ibikoresho ku buryo haramutse hari uhageze arwaye cyangwa akeneye ubufasha bwihuse yabuhabwa.”

Iyi Virus ikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye, bikekwa ko yakomotse ku nyamaswa zo mu mazi. Imibare ikusanywa igaragaza ko abayirwaye baba bavuye mu Bushinwa cyangwa bahuye n’abavuyeyo.

Dr Nsanzimana ati “Indege ziri kuva mu Bushinwa ziri kwitabwaho by’umwihariko ariko n’izituruka mu bindi bihugu zishobora kuba zizanye umugenzi wanyuzeyo.”

Ku mipaka isanzwe amatsinda asanzwe apima ibimenyetso bya Ebola yahawe amabwiriza yo gupima n’iyo virusi ifite ibimenyetso bijya gusa, kimwe n’amavuriro atandukanye hirya no hino yahawe kwihutira kumenyekanisha uwagaragaza ibimenyetso.

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi ndetse ishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.

Zimwe mu ngamba abantu bakwiye kwimakaza mu kuyirinda harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, gukinga urushyi ku mazuru no ku munwa igihe umuntu bikekwa ko ayirwaye akorora cyangwa ahumeka, guteka inyama n’amagi bigashya neza.

Hari kandi kwifashisha imiti yabugenewe yo gukaraba yica udukoko, kwirinda gukorakora amazuru, amaso n’umunwa igihe umuntu atakarabye, kwirinda kwegera umuntu ufite ibyago byo kuyandura hamwe no kuguma mu rugo igihe ufite ibimenyetso byayo.

U Rwanda rwashyizeho abaganga bahoraho ku kibuga cy’indege mu gukumira Coronavirus ikomeje guhitana abantu
Abagenzi bavuye mu Bushinwa bitabwaho byihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages