RBC ivuga ko uru rukingo ruzajya ruhabwa umwana wese uvutse bitarenze amasaha 24 mu rwego rwo kumwongerera ubudahangarwa bumurinda kwandura iyi ndwara y’umwijima no kuzahazwa na yo.
Indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ni indwara ikomeye iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa virusi. RBC ivuga ko abantu benshi barwaye iyi ndwara bayandujwe n’ababyeyi mu gihe bavuka.
Mu itangazo yashyize hanze, RBC yasobanuye ko ibigo nderabuzima byoze byamaze guhabwa ubushobozi n’ibikoresho bizifashishwa kugira ngo gahunda yo gutanga urukingo rw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B izashyirwe mu bikorwa neza.
RBC yagize iti “Kugira ngo iyi gahunda izashyirwe mu bikorwa neza, ibigo nderabuzima byose byo mu gihugu byahawe ubushobozi n’ibikoresho bizabafasha kubika neza no gutanga inkingo z’iyi ndwara ku mwana wese wavutse mu gihe kitarenze amasaha 24 ndetse n’uwaba yavukiye hanze y’ivuriro agafashwa. Abaganga kandi bahawe amahugurwa ahagije ku buryo bwo gutanga inkingo.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kivuga ko mu bana bandura iyi ndwara bakivuka, 95% bibaviramo uburwayi bw’umwijima budakira ari byo bishobora kuba intandaro yo kurwara urushwima na kanseri y’umwijima, ikagaragaza ko guha umwana urukingo akimara kuvuka ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kumurinda kuba yakwandura iyi ndwara.
Imibare ya CDC igaragaza ko abasaga miliyoni 296 hirya no hino ku Isi barwaye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B budakira. Buri mwaka ihitana abarenga miliyoni imwe.
RBC ivuga ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu guhashya iyi ndwara binyuze muri gahunda y’ikingira, gusuzuma abantu benshi no kuyivura ku buntu.
Mu Rwanda imibare igaragaza ko abarwaye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B bari ku kigero cyo hasi kuko bangana na 0,26%. Ni mu gihe rufite intego yo kurandura burundu iyi ndwara mu 2030.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!