Uyu mugabo ubusanzwe wari ufite metero 1,71, yagiye kwibagisha amaguru kugira ngo bamwongerere uburebure, aho ubu asigaye afite metero 1,95 z’uburebure.
Ubu buryo bukorwa binyuze mu kukubaga igufa ryo mu itako cyangwa ku murundi bakaricamo kabiri bagasigamo intera nto cyane bashyiramo ibyuma byabugenewe, ubundi iyo ntera ikajya igenda yongerwa kugera ugeze ku burebure bashaka kongera.
Uko iminsi ishira umubiri wawe ugenda urema uturemangingo dushya twa rya gufa batandukanyije kugeza ryongeye rigafatana burundu.
Otremba wamaze imyaka ibiri ari gukorerwa iki gikorwa ngo abe muremure, asobanura ko ubu buryo bubabaza ku buryo utabasha no gusinzira, aho yavuze ko yaryamaga amasaha ane ku munsi.
Ati “Njye ikintu cyangoye ni kwihanganira uburibwe, nabaga nsenga ngo umunsi ushire ndebe ko iminsi yagenda uburibwe bukagabanuka.”
Akomeza avuga ko icyamuteye imbaraga ari intego ye, gusa agira inama umuntu udafite umutima ukomeye kutayoboka ubu buryo kuko byamuviramo n’ihungabana.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ubu buryo bukunze gukoreshwa n’abagabo kuko bumva ko uburebure bugira uruhare mu gutuma bagaragara neza ibituma bakundwa, babona mirimo myiza, n’ibindi.
Icyakora abaganga basaba abashaka gukoresha ubu buryo ngo babe barebare kwitonda kuko bushobora gutera ibibazo by’ubumuga cyangwa kwifunga kw’amaraso.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!