Mu mpera za Mutarama nibwo amakuru yamenyakanye ko Pavel Umunyafurika wari usanzwe yiga amasomo y’ubuhinzi muri kaminuza ya Yangtze iherereye muri Jingzhou, mu ntara ya Hubei, yafashwe na novel coronavirus imaze guhitana abatari bake.
Pavel avuga ko yatangiye kumva atameze neza nyuma y’iminsi mike avuye muri Wuhan ari nawo mujyi watangiriyemo iki cyorezo, aho yari yarajyanye n’inshuti ze.
Ati “nyuma y’igihe gito ngarutse, nari mfite umuriro wageraga kuri dogere 38, umwarimu wanjye yari ahangayitse cyane ndetse akajya abaza uko meze kuri telefone buri nyuma y’amasaha abiri, byankoze ahantu”
Bigizwemo uruhare na Leta y’u Bushinwa Pavel yajyanywe mu bitaro bya ‘Jingzhou Thoracic Hospital’ biherereye muri iyi ntara ya Hubei ngo hamenyekane icyo arwaye.
Nyuma yo kumupima, abaganga bamusanzemo icyorezo cya coronavirus.Pavel avuga ko acyumva aya makuru yahise atekereza uburyo agiye gupfa.
Ati “Njya ku bitaro bwa mbere natekerezaga ku rupfu rwanjye, niyumvisha n’uburyo byari bigiye kugenda”
Pavel avuga ko uburyo yitaweho n’abaganga ndetse n’abo bigana biri mu byatumye atangira kugira icyizere ko azakira.
Ati “ Banyitayeho cyane buri munsi ndetse no muri buri cyiciro cyo kuvurwa, abaganga b’Abashinwa ni abanyamwuga bo ku rwego rwo hejuru kandi bitanga. Muganga wanjye yambwiraga ko ndi kugenda mera neza ko nta mpamvu yo guhangayika, abarimu banjye n’abo twigana bampamagara buri munsi, nanjye numvaga ko ngenda mera neza”
Muri iki gihe umuryango wa Pavel aho wari uri muri Cameroun wari uhangayitse ariko we akagerageza kubumvisha ko coronavirus ivurwa igakira.
Pavel wageze mu bitaro ku ya 30 Mutarama yaje gusezererwa ku wa 10 Gashyantare nyuma yo kubona ko atagifite iyi virusi
Mu minsi 12 yamaze mu bitaro Pavel avuga ko yabonye ukwitanga kudasanzwe mu baganga b’Abashinwa.
Ati “Mu gihe namaze mu bitaro, nabonye uburyo abari mu rwego rw’ubuvuzi mu Bushinwa bakora n’igitutu kibariho, imiryago n’inshuti zabo barabahangayikiye, gusa bose baritanga, ni abanyembaraga kandi bashyize hamwe, ntibasanzwe”
Pavel avuga yatunguwe n’uburyo amakuru yo gukira kwe yakwirakwiye Isi yose.
Ati “Amakuru y’uko nakize yakwiriye muri Cameroun no mu bitangazamakuru, ambasade ya Cameroun mu Bushinwa nayo yabitanzemo itangazo. Ubu ndi icyamamare”
Mu minsi 12 Pavel yamaze arwaye iyi ndwara avuga ko icyo yigiyemo ari uko “ yaba umushinwa yaba Umunyamahanga, igihe cyose dukoreye hamwe, nta kintu gihari cyo gutinya mu kurwanya icyorezo”
Yakomeje agira ati “ Twese dukunda u Bushinwa ndetse dufitiye n’icyizere gikomeye guverinomay’u Bushinwa. Mureke dukomeze kwihangana tunatumbire ibyiza ndetse dukorere mu mwuka umwe, bizarangira iki cyorezo gitsinzwe”
N’ubwo kuva yava mu bitaro yahawe itegeko ryo kuguma mu icumbi rye, Pavel avuga ko ubu yumva anezerewe ndetse agasaba n’ubufatanye mu kurwanya iki cyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO