00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuke bw’abanyarwanda bakaraba intoki, imbogamizi ku kurwanya indwara ziva ku mwanda

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 20 November 2019 saa 10:22
Yasuwe :

Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko umubare w’abanyarwanda bakaraba intoki mbere yo kugira icyo bakora cyangwa se na nyuma yo kuva mu bwiherero ukiri muto kandi gukaraba intoki bifite uruhare runini mu kurwanya indwara ziterwa n’umwana.

Ibi byagarutsweho mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gukaraba intoki,umunsi mpuzamahanga wahariwe umusarani no gutangiza ingamba zo gukaraba intoki mu gihe cy’imyaka itanu.

Imibare yo mu 2013 yagaragazaga ko urugo rumwe mu ngo 20 mu Rwanda ari rwo rwari rufite aho gukarabira intoki n’isabune n’amazi.

Dr Zuberi Muvunyi, umuyobozi ukuriye serivise z’ubuzima muri Minisiteri y’ubuzima yavuze ko uyu munsi wakomatanyirijweho ibi bikorwa mu rwego rwo kwigisha abaturage kugira umuco wo gukaraba intoki no kugira ubwiherero bwiza nka kimwe mu birinda indwara.

Ati “Umuco wo kugira isuku n’isukura kuri buri wese niyo ntego, iyo ugiye kureba usanga ari iminsi ikurikirana ariko iri magirirane kuko gushishikariza abantu bagomba gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune nyuma yo kuva mu bwiherero. Iyi minsi yashyizweho kubera uburemere n’umutwaro uterwa n’indwara zituruka ku mwanda bitewe no kudakaraba intoki no kudakoresha neza umusarani.”

Akomeza avuga kandi ko indwara ziterwa n’umwanda uva ku kudakaraba ari nyinshi harimo inzoka zo mu nda, impiswi, indwara z’uruhu, indwara zimirire mibi n’izindi nyinshi.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bugarama bavuga ko bagerageza gukaraba intoki no kugira isuku muri rusange ariko bakazitirwa ahanini no kuba nta mazi meza.

Nyirangabo Béata yagize ati “Imbogamizi zihari nuko nta bushobozi bamwe bafite. Gukaraba mu ntoki byo turabikora tubyutse, tuvuye mu bwiherero kandi n’iyo tugiye muri Congo dukaraba ku mupaka, ariko hari bamwe batari benshi batari babyumva uretse ko no kutagira amazi meza byaba imbogamizi.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem yemeza ko mu gihe cya vuba hari uruganda rw’amazi rugiye kuzura ruzagaburira imirenge yo mu kibaya cya Bugarama kuburyo mu gihe kitarambiranye uru ruganda ruzakemura icyo kibazo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu gihe abantu bakarabye neza intoki n’isabune bishobora kubarinda indwara ku kigero cya 40 ku ijana naho ubwiherero bukoreshejwe neza byarinda indwara ku kigero cya 30 ku ijana.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu munsi mu muhango wabereye mu murenge wa Bugarama i Rusizi
Dr Zuberi yavuze ko indwara ziterwa n’umwanda uva ku kudakaraba ari nyinshi harimo inzoka zo mu nda, impiswi, indwara z’uruhu, indwara zimirire mibi n’izindi nyinshi.
Abageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo babanza gukaraba intoki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages