00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bworoshye bwo guhashya utudomo tw’umukara twibasira isura

Yanditswe na Uwase Divine
Kuya 25 March 2022 saa 01:19
Yasuwe :

Umubiri ubyara udahatse, niko Umunyarwanda yavuze! Urawusiga ukawonegereza wo ukihitiramo ibindi, ibyo wifuzaga ko bibaho ntabe aribyo biza.

Uruhu ni kimwe mu bigize umubiri gikunze guhura n’uburwayi runaka waba wabigizemo uruhare cyangwa ntarwo. Ushobora kuba warigeze kubona umukobwa cyangwa umusore mwiza, wakwitegereza uruhu rwe ukabona utudomo tw’umukara twuzuye mu maso cyangwa ahandi ku ruhu.

Akenshi ntabwo aba ari umutako ahubwo ni uburwayi bw’uruhu buzwi nka ‘Blackheads’ cyangwa ‘whiteheads’ bitewe n’uko dusa.

Inzobere mu buzima zivuga ko biterwa n’imisemburo myinshi cyangwa kwiyongera k’udukoko (becteries) ku ruhu, bikazana utuntu tw’umweru cyangwa umukara mu myenge y’uruhu.

Nubwo ari indwara yizana, ufite uburenganzira bwo kugira icyo ukora bikagenda. Alexander Dane umuhanga mu by’imiti wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko hari uburyo bwiza bwafasha abagira ‘blackheads’ zikabije.

Whitney Bowe, muganga w’indwara z’uruhu wo mu mujyi wa New York muri Amerika, yavuze ko ‘blackheads’ zo ku kananwa kuzivura wakoresha amavuta ya ‘coconut’ hamwe n’isukari ukabivanga ukagenda usiga ku mubiri usa nk’ukuba ariko gake gake.

Ibi byose mbere y’uko ubyisiga ugomba kuba woze mu maso ufite isuku ihagije.

Ubwoko bwa tangawizi buzwi nka ‘Tumeric’ nabwo ni undi muti mwiza ushobora gufasha mu kuvura ‘blackheads’.

Aha ufata ikiyiko kimwe cya ‘kasturi tumeric’ ukavanga n’kiyiko kimwe cy’amazi cyangwa ‘coconut oil’ ugasiga mu maso ukareka hagashira iminota 10 cyangwa 15 mbere y’uko ukaraba.

Isukari y’umweru hamwe n’ubuki n’indimu nabyo abaganga bavuga ko bifasha mu kurwanya ‘blackheads’ cyane cyane ku kananwa cyangwa ku zuru.

Muganga Dane avuga ko uvanga neza ikiyiko kimwe cy’isukari y’umweru hamwe n’utundi tubiri tw’indimu hamwe n’akandi kamwe k’ubuki, ukabishyira mu maso uzengurutsa, ukamara iminota itanu ukabona kogamo. Birumvikana si ibintu ukora inshuro imwe.

Ubundi buryo ni uguteka amazi akabira, warangiza ukunama hejuru y’ayo mazi umwuka ukajya mu maso mu gihe cy’iminota itanu.

Iyo urangije ufata isukari hamwe n’amavuta ya Olive, ukagenda usiga uzengurutsa mu maso nyuma ugakaraba. Ubaye udafite isukari wakoresha umunyu.

Utu tudomo tw'umukara tuzwi nka "Blackheads" tubangamira benshi nyamara hari uburyo bworoshye bwo kutuvanaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages