Iyi ndwara ya Alzheimer ifata bimwe mu bice by’ubwonko, ikangiza ububiko bw’amakuru mu bwonko ndetse n’uburyo umuntu atekereza bukagabanuka.
Ikunda gufata abantu bakuze ndetse umuntu wagaragayeho iyi ndwara aba yibagirwa bidasanzwe, ku buryo bitangira buhoro buhoro kugeza umuntu yibagiwe no kwikorera iby’ibanze mu buzima bwe nko kurya n’ibindi.
Impuguke zivuga ko muri Amerika abagera kuri miliyoni 5,5 bafite ikibazo cyo kwibagirwa giterwa n’iyi ndwara ndetse ko ari iya gatandatu mu ndwara zica abageze mu zabukuru kurusha izindi muri icyo gihugu.
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bantu 1787 bakuze bari hagati y’imyaka 46 na 77, babajijwe ibibazo ku biryo ndetse n’ibinyobwa bisembuye bakunda kurya no kunywa.
Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko fromage ariyo yagaragaye ko ari ikiribwa kirinda ibibazo byo kwibagirwa cyane cyane ku bantu bakuze.
Kunywa umuvinyo utukura buri munsi nabyo byongera amahirwe ko kutibagirwa ndese kurya inyama z’intama nibura rimwe mu cyumweru bifasha ubwonko kwibuka mu gihe kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo kwibagirwa.
Uwanditse ubu bushakashatsi, Brandon Klinedins, yagize ati “Ugendeye ku bushobozi bw’umubiri w’umuntu, bamwe baba bashobora kudahungabanywa n’ingaruka za Alzheimer byoroshye, mu gihe hari abandi biba byoroshye ko iyi ndwara yazahaza”.
Brandon yavuze kandi ko guhitamo neza amafunguro ufata bishobora kukurinda indwara zitandukanye harimo n’iyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!