00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje inshuro umuntu agomba koga mu mutwe

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 24 May 2026 saa 01:47
Yasuwe :

Hari aho uzumva bavuga ngo koga mu mutwe buri munsi ntabwo ari byiza kuko bica umusatsi, abandi bakavuga ngo gukoresha isabune yo koga mu mutwe (shampoo) kenshi si byiza ku musatsi, ariko ubushashatsi bwakozwe na Procter & Gamble, ikigo cyo muri Amerika gikora ibikoresho bitandukanye, birimo ibyo kwita ku musatsi, bwaragaje ko bikwiriye ko umuntu yoga mu mutwe kenshi gashoboka.

Abakoze ubushakashatsi bavuga ko byibura umuntu aba akwiriye koga mu mutwe inshuro eshanu cyangwa esheshatu mu cyumweru, kuko bituma uruhu rwo ku mutwe rumera neza ndetse n’umusatsi ugakura neza.

Nubwo abashakashatsi bavuga ko uburyo bwo koga mu mutwe buterwa n’ubwoko bw’umusatsi umuntu afite, bavuga ko impungenge zo kutoga mu mutwe nta shingiro zifite.

Uretse ubu bushakashatsi, Dr. Shilpi Khetarpal, umuganga w’inzobere ku ruhu wo mu ivuriro rya Cleveland, na we arabyemeza. Yavuze ko koga mu mutwe kenshi bigabanya kwangirika k’uruhu rwo mu mutwe.

Dr. Khetarpal kandi yavuze ko koga mu mutwe ukoresheje shampoo birinda kuzana imvuvu, bikarinda uruhu bacterie zimwe na zimwe bitewe n’uko ifasha mu kugabanya amavuta akorwa n’umubiri aza mu mutwe.

Yagize ati “Ibi biterwa n’uko shampoo ifasha mu kugabanya amavuta akorwa n’umubiri (Sebum) atuma umusatsi uhehera akanarinda uruhu rwo ku mutwe bacterie zimwe na zimwe, ariko iyo abaye menshi ashobora gutera imvuvu, guca umusatsi cyangwa uruhu rwo ku mutwe rukabyimba.”

Ubushakashatsi bwagaragaje inshuro umuntu agomba koga mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages