Ubu bushakashatsi bwerekana ko Coronavirus yangiza cyane nyababyeyi, igice gifite akamaro ku buzima bw’urusoro. Iyo yangiritse habaho kubura umwuka umwana agapfira mu nda.
Impuguke mu ndwara zibasira abagore batwite akaba ari nawe wayoboye ubu bushakashatsi, Dr David Schwartz, yatangaje ko ari ubwa mbere hagaragaye indwara yangiza nyababyeyi ku kigero cyo hejuru.
Ati “Kubera kubura umwuka, abana bapfira mu nda, bitandukanye n’ibyo dusanzwe tubona mu zindi ndwara nka Zika, Rubella cyangwa mburugu.”
Yavuze ko indwara nk’izo zisanzwe zibasira umwana ariko Coronavirus yibasira nyababyeyi.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko iyo umugore utwite yanduye Coronavirus, nyababyeyi yangirika ku kigero cya 80% ndetse hari n’igihe yangirika 90% akaba ariyo mpamvu hataboneka umwuka cyangwa ngo ikore akazi isanzwe. Abashakashatsi babyise "SARS-CoV-2 placentitis."
Dr. Shwartz avuga ko ‘SARS-CoV-2 placentitis’ iba hagati y’iminsi n’ibyumweru ni yo mpamvu umugore utwite wanduye Coronavirus agomba gusuzumwa no mu mezi ya nyuma yo gutwita.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Schwartz n’itsinda rye basuzumye abana 68 bapfuye mbere yo kuvuka n’abapfuye bamaze iminsi irindwi bavutse.
Hagaragara ko aba babyeyi bose banduye Covid-19 batari bakingiwe. Ubushakashatsi bwakozwe habayeho gusuzuma imibiri 30 na nyababyeyi 68.
Hagaragajwe ko imibare y’abana bavuka bapfuye kubera ko umubyeyi yanduye Covid-19 atwite, ikiri hasi ariko ko iri kugenda izamuka cyane.
Ikigo gishinzwe kurwanya Indwara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gikomeje gukangurira abagore batwite kwikingiza kuko byagaragaye ko 70% y’abagore batwite bapfa iyo banduye Covid-19.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyo muri Israel ‘JAMA pediatrics’, bumaze kwerekana ko urukingo rwa Covid-19 rutagira ingaruka ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.
Ubu bushakashatsi bwombi bufatanyije kugaragaza ko uburyo bwiza bwo kwirinda ari ugufata urukingo rwa Covid-19.
Abaganga bavuze ko uburyo bwiza bwo kwirinda ukanarinda umwana utwite ari ugufata urukingo rwa Covid-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!