Inkambi y’impunzi ya Kigeme iherereye mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe yakunze kugaragaramo abangavu baterwa inda imburagihe, abandura virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Umuhuzabikorwa wa gahunda yo kurwanya icyorezo cya Sida no gutanga inyigisho ku buzima bw’imyororokere muri iyo nkambi, Uwimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa Sida bwagananutse.
Ati “Ubwandu bushya bwa virusi itera Sida bwaragabanutse kuko nk’ubu tumaze imyaka nk’ibiri tutabona abantu banduye bashya kandi dupima abantu buri munsi. Mu 2018 wasangaga nko mu mwaka dufite nk’abantu icyenda bashya banduye Sida ariko nko mu mwaka ushize wa 2021 twagize babiri gusa.”
Yakomeje avuga ko bakundaga kwakira n’abanduye izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko kuri ubu bagabanutse.
Ati “Kubera ibiganiro dutanga bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no gukangurira abantu kwirinda no gukoresha agakingirizo, cyane cyane mu rubyiruko, bigaragara ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina rwose ziri kugabanuka cyane.”
Yakomeje avuga ko mu nkambi ya Kigeme hashyizweho amatsinda urubyiruko rwigishirizwamo ku buryo umubare w’abangavu batwita imburagihe wagabanutse.
Bamwe mu bangavu bo mu Nkambi ya Kigeme batewe inda imburagihe, bavuga ko inyigisho bahabwa ku buzima bw’imyororokere zibafasha kwirinda kongera kujya mu busambanyi no kuburira barumuna babo.
Nyiramasimbi Thérèse yatewe inda afite imyaka 16 y’amavuko bituma ubuzima bumugora ariheba ariko nyuma yo guhabwa inyigisho afata icyemezo cyo kwirinda.
Ati “Nkimara gutwita natangiye kubaho nabi maze no kubyara birangora kubera ko nkiri umwana nanjye. Inyigisho baduhaye zamfashije kutigunga kandi nafashe umwanzuro wo kwirinda kongera gusambana. Barumuna bacu tubagira inama yo kwirinda ubusambanyi nk’uko natwe tubyigishwa.”
Uyu mwangavu na bagenzi be batewe inda imburagihe bafashijwe gukora umushinga w’ubworozi bw’ingurube kugira ngo babashe kubona ibibatunga n’abana babo ndetse n’ibikoresho bakeneye.
Hari n’abandi bafashijwe korora ihene abandi bigishwa imyuga irimo gutunganya umusatsi n’inzara kugira ngo babone icyo bakora kibinjiriza amafaranga.
Bamwe mu babyeyi bo mu Nkambi y’Impunzi ya Kigeme nabo bavuga ko bigishijwe kujya baganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere kandi byatanze umusaruro mwiza.
Mbabazi Divine ati “Kera twagiraga isoni cyane tugira n’umuco wo guceceka ariko ubu ngubu aho twahuguriwe nsingaye nteranya nk’abana b’urubyiruko bafite nk’imyaka 10 kugeza kuri 14 n’abandi kugeza kuri 25 nkabaha inyigisho ku buzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro.”
Uyu mubyeyi avuga ko mbere batinyaga kuvuga agakingirizo ariko kuri ubu yigisha abana uko gakoreshwa n’akamaro kako mu kurinda ubwandu bwa Sida n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Umushinga wo gutanga izo nyigisho mu Nkambi y’Impunzi ya Kigeme ni uw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bw’imyororokere (UNFPA) ku nkunga ya Guverinoma ya Repubulika ya Korea y’Epfo ibinyujije mu kigo cyayo cyita ku bufatanye mu iterambere (KOICA Rwanda) n’abandi bafatanyabikorwa bakorana mu mishinga itandukanye.
Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, KWABENA Asante-Ntiamoah, yavuze ko guteza imbere igihugu mu buryo burambye ari ugushyira imbaraga mu gufasha urubyiruko kandi kugira ngo bigerweho rugomba kuba rufite ubuzima bwiza.
Ati “Iyo ushaka ko igihugu gitera imbere mu buryo burambye ushyira imbaraga mu kwita ku bana bakiri bato kugira ngo bazakure bafite ubuzima bwiza n’imbaraga babashe kubaka igihugu.”
Inkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 15 zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!